Inkuru z’uruhererekane

Episode 7: Urushyize cyera!Peter yanze kubwira umugore we aho yakuye amafaranga yo kujya kumuvuriza hanze

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 7: Urushyize cyera!Peter yanze kubwira umugore we aho yakuye amafaranga yo kujya kumuvuriza hanze

Iminsi yakomeje guhita indi irataha maze umunsi umwe Peter aganira na Milka (umugore we) mbere y’uko bamujyana kumuvuza hanze y’igihugu Milka aramubwira ati:”Cherie uyu munsi ni uwa nyuma tuvuganye mbere y’uko nerekeza kuvuzwa hanze kandi ntibyadukundiyeko twembi ko tujyana kuko itike twashoboye kubona ari iyanjye, umurwaza ndetse n’uzajya kumpa impyiko, gusa ikimbabaza cyane ni uko utajya umbwira abagiraneza baguhaye amafaranga kugira ngo ninkira nzabashimire kandi nimpfa nkagera imbere y’Imana nzabasabire imigisha mu buzima bwo ku isi kandi mbasabire no kuzagirira imigisha imbere y’Imana maze bazashobore no kubona ibyiza nyuma y’ubu buzima!”

Peter yaracecetse bisa no kwiyumvira maze Milka aramubwira ati:”Peter kuva nakumenya ntabwo nigeze nkubaza ikibazo ngo ubunze imitima bigeze aho, ndakwinginze mbwira ikigushengura umutima udashaka kumbwira!” Peter aramusubiza ati:”Cherie humura amafaranga nazanye yo kukuvuza harimo ayo nahawe n’abagiraneza ndetse hakanabamo ayo nakuye muri ka kazi kanjye nakubwiye wihangayika!” Milka aramusubiza ati:”Erega ikintera impungenge ni akazi uhora umbwirako ufite kandi ukaba udashaka kukavuga, ese kaba gateye isoni ku buryo utakabwira umugore wawe hanyuma kakaguhemba amafaranga atuma nshobora kujyanwa kwivuriza hanze y’igihugu?”

Martin yari ari kuri gereza aho Pablo afungiye baganira maze Martin aramubwira ati:”Ariko ntabwo byari bikwiyeko wemera kujya imbere y’umucamanza udafite ukunganira mu by’amategeko kuko nabyo birafasha!” Pablo aramusubiza ati:”Oya njyewe nta mwunganizi mu mategeko nari nkeneye kuko icyaha cyanjye ndacyemera kandi n’imbere y’umucamanza nzajyayo nemera icyaha kandi ngisabire imbabazi, ubwo rero ndumva amafaranga naha umunyamategeko yaba apfuye ubusa njyewe niko mbyumva kuko ntacyo yaba aje kumfasha!” Martin asa n’utangaye yahise amubwira ati:”Njyewe amagambo uri kumbwira ndumva wagirango ndi kurota!”

Martin akomeza agira ati:”Nonese ugiye kumbwirako wakoreshaga amafaranga y’amiganano, nonese utambeshye wayakuraga hehe kandi byange bikunde ntiwakoraga wenyine, ubwo nizereko wamaze kuvuga abo mwafatanyaga maze urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bubakurikirane!” Pablo aramusubiza ati:”Ibyo reka tube tubyihoreye ahubwo unyibwirire ibyawe na wa mukobwa mwajyaga mukunda guhamagarana waramutinye aho bigeze!” ariko Martin aramubwira ati:”Wishaka gukwepa ikibazo muvandi, wowe mbwira niba wemera icyaha koko ugomba kuba ufite abo mwafatanyaga ndetse ukanabyicuza kugirango icyaha kirandurwe burundu!”

Prince na we yaganiraga na Director ndetse na Antony maze Prince arababwira ati:”Mu by’ukuri sinabona uko mbashimira nanone kuba mwarantekerejeho maze mukampa umwanya nk’uriya, nanone kandi kuba nababwirako kuva nahagera nta kosa ndakora aho naba mbeshye kuko ntabwo ndi umutagatifu, gusa na none ayo makosa yose ndegwa ntabwo ariko nayakoze!” Antony aramubwira ati:”Prince rero nkugiriye inama nziza ni uko gukomeza guhatiriza uvugako utigeze ukora amakosa ari bibi, kubw’ibyo rero ndashakako wemera amakosa yawe ndetse ukanayasabira imbabazi kuko ntabwo wagombaga gushwana n’umukozi mugenzi wawe kugeza aho umushwanishije n’abo ayobora!”

Antony yamaze kuvuga guryo Director aramubwira ati:”erega ikibazo gihari ni uko mbona uyumuhungu adashaka kumva ibyo umubwira!” Prince arabasubiza ati:”erega nanjye nababwiyeko kuba nkomeza kuburana atari uko kuva nahagera ntarakora ikosa,ahubwo icyo nshaka kuvuga ni uko ibyo ndegwa byose atariko nabikoze!” akomeza agira ati:”nk’ikosa ryo kumbwirako nkururana n’abakobwa ndetse n’abagore bahakorera,icyo ni ikinyoma ndetse cyambaye ubusa,naho icyo nshinjwa cyo kwirengagiza ibibazo imashine zifite aho ndarengana kuko mba ntegerejeko Jacques ampa raporo y’Imashine zifite ikibazo ndetse n’ahandi hari ibibazo bya tekinike kugirango mbikemure!”

Prince yamaze kuvuga gutyo maze director ahita abaza Antony ati:”Ariko ubundi uyu muhungu wawe ni muzima?” akomeza agira ati:”Ni gute ategerezako Jacques ariwe umuha raporo y’imashine zapfuye nk’aho ariwe uzikoresha cyangwa ariwe ushinzwe ibya tekinike, arikose ubu nawe Prince reka nkubaze ni gute utegereza raporo ivuye kwa Jacques aho kuyisaba abakoresha izo mashine?” Prince yagiye gusubiza ariko director aramubwira ati:”Nta kintu nakimwe mvugana nawe!” akomeza agira ati:”Antony; ndagirango uvugane n’uyu muhungu wawe kandi umwihanize kuko njyewe sinshobora kwihanganira imikorere nk’iyo ikindi kandi agomba kumenyako hanze aha hari benshi bagakeneye aho kugira ngo akomeze kugakiniramo njyewe nahitamo kugaha abagashoboye!”

Jacques na we yaganiraga na Robert maze Robert aramubwira ati:”Boss ntababeshye aho ntangiriye gukora aka kazi, nabaye umukire ku buryo nta muntu n’umwe duturanye wanyigereranyaho mu mafaranga!” Jacques na we aramusubiza ati:”Ibyo rero nibyo nanjye mba nshaka, kuko iyo ukoresha umuntu ukumva yateye imbere biba ari byiza cyane kandi nta muntu n’umwe bitashimisha kubona uwo akoresha yateye imbere, ariko kandi hari icyo uba ugomba kwitondera wa muhungu we!” Robert aramubaza ati:”Ubwose ni iki boss ?” Jacques aramusubiza ati:”Uko ukomeza gukoresha ayo mafaranga wiryoshya ujye umenyako inzego z’iperereza ndetse n’ubugenzacyaha ziba ziticaye kuko nta kuntu watera imbere gutyo nta kazi ugira, ubwo rero ugomba gushaka icyo wakora kugirango urebe ukuntu wabajijisha!”

Robert aramubaza atii:”Ariko ndumva ibyo bitabareba, nonese barankurikirana hari irindi kosa naba narigeze nkora mu buzima bwanjye, ikindi kandi ndumva nta mpamvu yo kugira ngo bafate umwanya wo kunyigaho mu gihe hari abanyabyaha bakomeye bakwiye kwitabwaho!” ariko Jacques aseka aramubaza ati:”Ahubwose umunyabyaha ukurenze ni inde?” akomeza agira ati:”Ibyo tubyihorere, ubundi ko nari naguhamagaye ngo uzane na Peter byagenze gute ko waje wenyine?” Robert aramusubiza ati:”Harya ntabwo uziko afite umugore umaze igihe mu bitaro arwaye impyiko?” akomeza agira ati:”Erega no kwemera kwinjira muri aka kazi ni uko yashakaga amafaranga yo kumuvuza ku buryo yanambwiyeko nayabona azahita abihagarika!”

Jacques yumvise ayo magambo maze ahita ahinduka nuko abwira Robert ati:”Ubwo koko ni gute wemeye gukorana n’umuntu nk’uwo, ariko ujya wibuka ko abivuyemo yatugambanira?” ariko Robert aramusubiza ati:”Boss wambwiragako ukeneye abantu babiri kandi abandi nabwiraga bagiye babyanga, ubwo rero niwe nahisemo!” Jacques ahita amusubiza ati:”Ubwo rero nta kundi bigomba kugenda usibyeko tugomba gushaka ingamba zikarishye twamufatira ku buryo atazigera ahirahira ngo abe yava muri aka kazi kacu kuko akavuyemo natwe yatuvamo!” Robert aramusubiza ati:”Ubwose ni gute twabikora?” Jacques aramusubiza ati:”Uko byagenda kosa ashobora kuba atarabona amafaranga yo kumwohereza hanze nkuko wabimbwiye, ubwo rero reka mugurize amafaranga maze dusinyaneko azankorera imyaka itanu kuko itanu nishira tukigakora uwashaka yanagahagarika!”

Peter na Milka bakomeje kuganirira kwa muganga maze Peter abwira Milka ati:”Ongera unyemerere maze ubyuke unyegamire mu masaha make tukiri kumwe maze ngire icyo nkubwira!” Milka yagerageje kweguka maze yegamira Peter maze Peter aramubwira ati:”Milka, kuva nakumenya kugera uyu munsi sinigeze nicuza kuba narakumenye cyangwa naragukunze, warankamiye nshira inyota ku buryo nta na kimwe nakugereranya nacyo, cyera nkiri ingimbi najyaga nicara nigunze kuko narebaga mu bakobwa bose bo mu kigero cyanjye maze nkibaza uwo Imana yandemeye ngo azambere urubavu ariko nkamubura, maze namara gutwarwa n’ibibazo byinshi nibazaga agahinda kamaze kunyegura ngahitamo kujya kwigunga mu bitabo kugira ngo ndebeko nakunguka ubwenge, ariko nkabisinziriramo!”

Peter akomeza agira ati:”Ariko iyo nakangukaga nahitaga njya gushaka icyo nakora kugira ngo abana banjye batazicwa n’inzara, igihe gikwiye kigeze narakubonye maze nsanga ibyifuzo byanjye byose ni wowe ubihagije, tukimara kubana najyaga nshimishwa no gukanguka nkagusanga iruhande rwanjye tubyutse ukambaza uko naramutse maze nanjye nkakubaza uko ijoro ryawe ryagenze, nashimishwaga no gufatanya nawe kurera umwana wambyariye, ariko uburwayi ntibwatumye ukomeza kubana nanjye twaje gusanga utuye hano mu bitaro aho tutagihorana, gusa no kugusura kenshi byajyaga binshimisha maze nkakomeza kukubona imbere yanjye kuko n’iyo umwenyuye wirengagije uburwayi bwawe ukomeza kuba mwiza kwa kundi, ariko kugirango ukire binsabye gusigarana irungu, igendere mwiza wabuze inenge nzakomeza kugukunda kugeza igihe uzagarukira!”

Milka yaramusubije ati:”Peter humura, nzakira kandi nzagaruka nihuse nje kukureba kugirango nkomeze kubana nawe ndetse no gukundana nawe kuko gukunda bibaye bitabaho ntabwo nari gukunda kandi nanone muri icyo gihe nari kuba umuhanzi maze ngahanga urukundo rwo kugukunda ikindi kandi uwansaba kongera gukunda nakongera gukunda wowe kuko…..!” atarakomeza umurwaza wa Milka yahise ahagera maze arababwira ati:”Ibintu byose byatunganye imodoka iradutegereje ngo itugeze ku kibuga cy’indege!” Milka yabwiye uwo murwaza ati:”Mwambabarira wowe n’abaganga mukiheza byibuze iminota ibiri nkabanza nkagira icyo mvugana n’umukunzi wanjye mbere y’uko ntandukana na we ngiye kwivuriza hanze y’igihugu?”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza