Inkuru z’uruhererekane

Episode 12: Urushyize cyera!Abavandimwe n’inshuti za Pablo bahagurukiye kumenya icyihishe inyuma y’urupfu rwe

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 12: Urushyize cyera!Abavandimwe n’inshuti za Pablo bahagurukiye kumenya icyihishe inyuma y’urupfu rwe

Iminsi yakomeje guhita indi irataha maze umunsi umwe Mama-Pamela (Rose) yicaranye na Pamela murugo bonyine baganira Pamela abwira Nyina ati:”Ariko njyewe na n’ubu ntabwo ndasobanukirwa impamvu itera Papa kwanga Martin!” nyina aramusubiza ati:”Ariko njyewe nkekako bashobora kuba hari ibintu baziranyeho badashaka kuvuga bikaba aribyo bituma burigihe so avugako adashaka uriya muhungu!” Pamela aramusubiza ati:”Kuva namenya Martin na mbere y’uko ambwirako ankunda sinigeze numva abeshya!” Mama-Pamela aramubaza ati:”Ubwo se ibyo bihurira hehe no kuba Papa wawe amuzira atanashakako mukundan? ”

Pamela aramusubiza ati:”Aho bihurira ni uko nagerageje kubaza kenshi Martin icyo apfa na Papa akansubizako ntacyo azi, kandi na Papa iyo mubajije icyo apfa na Martin ambwirako ari umujura namubaza ibihamya akabibura usibye kumbwirango uriya muhungu wabanaga na Martin agapfira muri gereza ntakuntu yaba atarakoranaga na Martin!” Pamela akimara kuvuga gutyo nyina yaramusubije ati:”Nonese singirango uwo muhungu uri kuvuga ni Pablo wahoze akorana na so hariya kuri bank?” akomeza agira ati:”Ibi bintu birimo urujijo niyo mpamvu ibintu by’urukundo rwawe na Martin ugomba kubigenza buhoro….!”

Mama-Pamela atarakomeza Pamela yahise amuca mu ijambo niko kumubaza ati:”Nonese ni Papa wakuntumyeho, ariko niba ari ibyo utekereje cyangwa ari we wakuntumyeho, ugende umubwireko wasanze amatwi yanjye atari gukora bikaba ngombwako azabinyibwirira!” ahita ahaguruka ashatse kwigendera nyina na we arahaguruka amufata ukuboko aramugarura aramwicaza akomeza kumuganiriza agira ati:”Mwana wanjye sinkwanga urabizi kandi nakomeje kugushyigikira mubyo ukora byose cyanecyane…..!” atarakomeza Pamela yongera kumuca mu ijambo niko kumubwira ati:”None kuki umpindutse kandi tumbwire icyo muhora Martin?”

Nyina aramusubiza ati:”Mwana wanjye ntabwo nkurwanya kandi nawe urabiziko mpora nkugira inama mubyo ukora byose, kandi n’ubu ni inama nshaka kukugira!” Mama-Pamela akomeza agira ati:”Wibukeko uwo musore wapfuye yahoze akorana na Papa wawe ndetse bari n’inshuti kuko bazanye hano inshuro zirenze imwe n’ubwo wabaga udahari, gusa natunguwe n’uko aho apfiriye Papa wawe yavuzeko ntaho yigeze amenyanira n’abajura, ubwo rero ukwiye kugenza gake ibyo ukora maze twamara kumenya byose ukabona ugakomezanya Martin!”

Peter na we yaganiraga na Martin yamusanze aho akorera maze Martin aramubwira ati:”Wowe humura ureke gukomeza kwiyongerera ibibazo kandi n’ibyo wari usanganywe bitakoroheye!” Peter aramusubiza ati:”Natuza gute kandi murumuna wanjye yarapfiriye muri gereza atabonye ubutabera, ahubwo se aho abaye ambona ntiyambonamo ikigwari cyananiwe kumukurikiranira dosiye ngo arenganurwe?” Martin aramusubiza ati:”Peter tekereza ku mugore wawe urwaye ndetse utekereze no ku mwana wawe ugomba kwitaho, naho ibijyanye na dosiye ntugire ikibazo kuko byose niyemeje kubikurikirana!”

Martin akomeza agira ati:”Pablo twiganye kuva mu mashuri yisumbuye, ndetse kaminuza twayiganye we afite akazi ku buryo yamfashaga mu buryo bwose bushoboka, yarenze kuba inshuti kuko we yanandutiye abavandimwe, ubwo rero sinzigera ntuza Nyakwigendera Pablo atarabona ubutabera, mbirahiriye imbere yawe n’imbere y’Imana ko nindamuka niturije sinkurikirane abishe Pablo nzabihanirwa kandi bikomeye!” Peter aramubiza ati:”Erega simvuzeko utazabimfashamo ahubwo mba nkeneye kumenya aho dosiye y’umuvandimwe igeze!”

Mu masaha y’ikiruhuko Prince yaganiraga na Goreth umukobwa bakorana maze baganira Goreth aramubaza ati:”Ariko ejobundi wapfuye iki na Jacques ko yaje yitonganya ngo muzabonana ni ayo wigira?” Prince aramusubiza ati:”Usibyeko abantu dukunda gukuza ibintu kandi nta gikuba cyacitse, naho ubundi ni inama twakoranaga na director wa bank yacu!” Goreth aramubaza ati:”Ariko kuki mba nkubwije ukuri wowe ugashaka kumpisha uba wumva nkubajije ari ubugome ngufitiye?” Prince aramusubiza ati:”Erega buriya sinzi impamvu tumarana igihe kingana gutya ntumenye!

Prince akomeza agira ati:”Buriya njyewe nangagako amatiku twarimo imbere ya director agera hano mu bandi bakozi kuko nabonaga yateza umwuka mubi!” Goreth aramusubiza ati:”Ndumva ntako utagize kugirango ubike ibanga gusa ikibabaje ni uko ibanga uri kubika ryagiye hanze kuko ejobundi wananiwe kubaha shoboja imbere ya director umukoza isoni!” Goreth akivuga gutyo Prince yahise aseka maze abaza Goreth ati:”Nonese naba nsigaye ndwaye kwibagirwa kugeza aho mpura na databuja maze nkabyibagirwa!”

Goreth aramusubiza ati:”Ariko Prince jya ugabanya kwiyoberanya, ubuse ugiye kuvugako udaherutse gukemesha (gusebya) Jacques imbere ya director?” ariko Prince aramusubiza ati:”Ese ni Jacques wavugaga?” akomeza agira ati:”Njyewe contaract (amasezerano) y’akazi mfite nyafitanye n’ikigo dukorera ntabwo nyafitanye na Jacques ikindi kandi n’iyo naba nyafitanye n’umuntu kugiti cye ndavuga usinyako ahagarariye bank dukorera, ndatekerezako ntayasinyana na Jacques ubwo rero urumvako uriya atari databuja!”

Prince akimara kuvuga gutyo Goreth yaramubwiye ati:”Icyo rero nicyo upfa na Jacques kuko utajya uca bugufi ngo umwubahe!” Prince aramusubiza ati:”Reka icyubahiro ni icy’Imana naho abobandi baba bikirigita bagaseka!” ariko Goreth aramusubiza ati:”Ariko wibukeko Imana idusaba kubaha abatuyobora kuko ngo ntabuyobozi bubaho Imana itabishimye!” Prince aramusubiza ati:”Erega nanjye ndamwubaha, ahubwo icyo ntazigera nemera ni uko yitwa databuja kandi databuja ari uwo twasinyanye amasezerano y’akazi!” akomeza agira ati:”Ahubwo winjijisha nyibwirira uburyo yaje yitonganya tuvuye kwitaba director!”

Goreth yaramusubije ati:”Nyine njyewe naje nsanga ari kuvugana na John ndetse n’abandi bakozi, gusa icyo natoyemo ni uko wageze imbere ya Director utangira kumurega amakosa kugeza n’aho wavuzeko ama cameras ya hano usigaye uyagenzurira iwawe nk’aho ari akarima kawe bwite!” Prince aramusubiza ati:”Nkuko umushumba arota inkoni n’inkuyo ninako nanjye igihe cyose ntekereza akazi kanjye, ubwo rero kuba naba narashoboye gukoresha ikoranabuhanga nkajya ngenzurira cameras iwanjye nta kosa ririmo kandi iyaba rihari director aba yarabimbujije!” Goreth aramubaza ati:”Ahubwo se muzakorana gute ko numvise avugako azashyirwa akwirukanye kukazi?”

Mu masaha y’umugoroba Jacques yari ari mu kabari hamwe na Robert maze Jacques areba hirya ubonako ameze nk’ufite ubwoba maze Robert aramubaza ati:”Nonese boss ko mbona wagira ngo ntumeze neza hano hantu ubona hatizewe?” Jacques aramusubiza ati:”Erega njyewe natunguwe no kubona uzana Peter kandi nari nakubwiyeko hari mission y’umwihariko nshaka kugutumaho niba ushaka amafaranga!” Roberet aramusubiza ati:”Ntubizi se ko njyewe ndi umuhatari?” akomeza agira ati:”Ahubwo reka Peter ave mu bwiherero maze dupange iyo gahunda neza!”

Robert akivuga gutyo Jacques aramusubiza ati:”Ariko njyewe nibaza uburyo namenyanye n’umuntu w’ikigoryi nkawe!” ariko Robert aramubaza ati:”Gutese kandi boss?” Jacques aramusubiza ati:”Ni inde wakubwiyeko nkeneyeko ujyana na Peter muri iyo mission ngiye kukoherezahose?” Robert aramubwira ati:”Ngaho mumbabarire rero, ahubwo mumbwire iyo gahunda Peter ataragaruka!”

Ndayisaba simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Sura urubuga www.makuruki.rw umunota ku munota amasaha 24/24 umenye amakuru agezweho muri ako kanya mu Rwanda n'ahandi ku isi

CONTACT

  • Email:makurukirw (@)gmail.com
  • Physical Adress:KG 182 St, Remera near Source Oil Petrol Station

SERVICE DUTANGA

  • Kwamamaza
  • Video Production
  • Photography
  • Amatangazo

Copyright © 2018 Makuruki.Designed by Kam Isaac.