Sauti Solo yasinye muri Universal Music Group yo muri Los Angeles

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Itsinda rya Souti Sol rimaze kubaka izina mu gihugu cya Kenya ndetse no ku ruhando Mpuzamahanga ryamaze gushira umukono ku masezerano y’ubufatanye na Universal Music Group.

Souti Sol bamenyekanye cyane mu 2008 ubwo bamurikaga album yabo ya mbere. Iri tsinda ryakomeje kuba ubukombe kuko na zimwe mu ndirimbo zari kuri iyi album nka Extravanganza ziracyakunwe mu tubari n’utubyiniro two mu mujyi wa Nairobi.

Iyi groupe kandi ifite inzu yabo bwite itunganya umuziki izwi nka Sol Generation ikaba iheruka gusinyisha umuhanzi w’umunya-Kenya uzwi ku mazina ya Bensoul.

Souti Solo yasinye muri Universal Music Group yo muri Los Angeles

Abakurikiranira hafi iby’umuziki bavuga ko aya masezerano Souti Sol yagiranye na Universal Music Group agiye kuzamura aba bahanzi bakaba ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2018, Universal Music Group yaguze inzu itunganya umuziki ya AI records ndetse ikaba ifite amashami mu gihugu cya Ivory Coast na Nigeria.

Universal music Group yanyuzemo abahanzi bakomeye nka Celine Dion, French Montana, Jennifer Lopez, Katy Perry, Lady Gaga, Jay-Z n’abandi.

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126