Imikino

Impinduka mu mikino y’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Impinduka mu mikino y’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari

Imikino y’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ntikibereye i Nyamirambo, kuko yimuriwe kuri sitade Amahoro i Remera.

Kuva tariki ya 25 Mutarama 2020, nibwo hatangiye imikino y’irushanwa ngaruka mwaka ry’Intwari yitabiriwe n’amakipe yabaye ane ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, ariyo APR FC, Mukura, Police FC na Kiyovu SC yasimbuye Rayon Sports itaritabiriye iyi mikino.

Ni imikino ihuza amakipe ane ya mbere (APR FC, Police FC, Mukura Victory Sports na Kiyovu), aho buri kipe imaze gukina imikino 2.

Kugeza ubu ikipe ihabwa amahirwe ni APR FC kuko ifite amanota atandatu, igakurikirwa na Kiyovu ifite atatu ikazigama igitego kimwe mu Police FC nayo iyife atatu ariko nta gitego izigamye, iya nyuma ni Mukura VS itarabasha gutsinda umukino n’umwe.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino ni 20,000 Frw, 10,000 Frw, 5000FRw, 2000Frw na 1000Frw.

Umukino wa mbere uzahuza Mukura Victory Sports na Police FC uzatangira saa saba zuzuye mu gihe uwa kabiri uhuze Kiyovu Sports na APR FC saa cyenda n’igice.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, ’Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’

Ibiciro byo kwinjira ku mikino ya nyuma mu marushanwa y’igikombe cy’Intwari byorohejwe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza