Inkuru z’uruhererekane

Episode 13: Urushyize cyera! Pamela na Martin baganira ku rukundo rwabo, Peter yakira telefone itunguranye

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 13: Urushyize cyera! Pamela na Martin baganira ku rukundo rwabo, Peter yakira telefone itunguranye

Jacques akiganira na Robert yaramubwiye ati:”Ngirango uribuka neza wa muntu uheruka kwicira muri gereza, ubu rero ndagirango nkumenyesheko amaraso ye akiri kukwirukaho kandi nudacunga neza azagusama!” Jacques akivuga gutyo Robert yahise amusubiza ati:”Abure kugusama wowe n’abagize umuryango wawe ko ari nawe wampaye……!” atarakomeza Jacques yahise amufata mu ijosi atangira kumuniga amubwira ati:”Mu byo ukinisha ndetse n’ibyo umenyera ndagirango nkumenyesheko utazigera wongera kuvuga umuryango wanjye mu bugoryi nk’ubwo!”

Robert aramusubiza ati:”Ariko Boss byose ni wowe uba ubitangiye, ubwo rero wishaka….!” Atarakomeza Jacquues ahita amukubita urushyi maze aramubwira ati:”Wa kigoryi we ni nde wakubwiye kujya mvuga ngo nawe uvuge?” Jacques akomeza agira ati:”Uhereye uyu munsi ugomba kubanza ukamenya akamaro ka shobuja, ndetse n’icyubahiro akwiye cyangwa nzabanze nkumaremo iryo vogonyo ryose!” Robert aramusubiza ati:”Boss mumbabarire sinzongera kubasuzugura ariko intandaro ya byose ni uko mwari munteye ubwoba!” Jacques aramusubiza ati:”Aho rero niho mboneyeko ntabugabo bwawe usibye kukubonana ibigango gusa!”

Jacques akomeza agira ati:”Nashakaga kureba uko ukurikirana ikibazo cy’uko umuntu wishe amaraso ye akigukurikirana, ariko byakunaniye!” Robert aramubaza ati:”Nonese nari gukora iki boss?” Jacuqes aramusubiza ati:”Ukimara kumvako amaraso y’umuntu wishe akiri kugukurikirana, wagombaga guhita utekereza kubagukurikirana abo aribo ukaba wabikiza cyangwa wasanga bakomeye ukabahungu!” Robert aramusubiza ati:i Jacques aramusubiza ati:”Gabanya kunsingiza kuko icyo nshaka ni uko turangiza gahunda Peter ataragaruka nubwo mbona yahezeyo!"

Robert aramubwira ati:”Ngaho rero mbwira uko gahunda imeze ndebeko narokora ubuzima bwanjye butarajya mu byago ndetse ndebeko wampamo make hakiri kare!” Jacques aramubwira ati:”Inshuti y’uriya muhungu wishe ikomeje kutugenda runono kuko iri gukurikirana ikirego cye kandi ikigeze kure ku buryo turangaye twakwisanga mu bibazo, ikindi kandi na none hari umubu umaze igihe uduhira ku gutwi kwanjye ku buryo utagituma nsinzira sinzi icyo nakora!” Robert aramusubiza ati:”Birumvikana umuntu yahera kuri uwo muntu uri kutugendaho naho umubu umuntu yashaka inzitiramubu mu gihe akiwushakira umuti!” bakiri muri ibyo Peter yahise ahagera maze bacecekera icya rimwe.

Nyuma y’iminsi ibiri biriya bibaye Martin yaganiraga na Pamela maze abaza Martin ati:”Ko uziko nagukunze kandi nkaba ngukunda, kuki wowe na Papa mukomeza kumbabariza umutima?” Martin aramusubiza ati:”Mukunzi wanjye nawe urabizi ko kuva nagukubita amaso umutima wanjye wahise uhindura imikorere maze ntangira kujya ngutekereza uko umutima utera ndetse nakubona ugiye nkifuza kugukurikira kuko hari ijambo nifuzaga kukubwira, gusa nakwibukako tutaramenyana neza ngahitamo kwinumira ngo ntazicuza, ariko uko nagendaga ndushaho kukumenya amarangamutima yanjye yanyemezagako ntawuhwanye nawe kandi rwose koko….!”

Pamela yahise amubwira ati:”Martin,wambabariye koko ukareka kunyura ku ruhande ibyo nari nkubajije ko byibuze ibyo Papa yampishe wowe ushobora kubimpishurira maze igihu gitwikiriye umutima wanjye kikavaho, maze ngashobora kuva mu gihirahiro ndetse nkamenya impamvu Papa ahora ambwirako atagushaka!” Martin aramusubiza ati:”Mukunzi wanjye rwose urabiziko ngukunda kandi bya nyabyo, uziko nta hantu na hamwe tutajyanye cyeretse aho tutashakaga kujya, ntabanga na rimwe nigeze mpisha mu mutima wanjye ngo ndiguhishe kuko iteka nifuzako imitima yacu iterera hamwe kandi igatekereza kimwe, ndetse ntakubeshye ikibazo umbajije numvaga ejo nzakikubaza!”

Martin akomeza agira ati:”Si ukwigira intungane mu maso yawe, ariko rwose nta kosa na rimwe nzi naba narakoshereje Papa wawe ari na we databukwe kuko usibye no kurikora ntabwo nari muzi mbere y’uko ansanga kwa muganga cya gihe!” Pamela aramubaza ati:”Nonese dukore iki mukunzi ko njyewe ikibazo cyawe na Papa kigiye kuzatuma niruka ku gasozi!” Martin aramusubiza ati:”Ntukirukanswe n’ibibazo mukunzi kuko ugiye ntaho waba unsize kandi nawe urabiziko akanyamuneza mporana ngakura kuri wowe, none rero mbabarira ntiwongere agahinda muko nari nsanganywe muri iyiminsi!”

Martin akimara kuvuga gutyo Pamela yahise amubaza ati:”Usigaye ugira ibibazo ukabyihererana koko Martin?” ariko Martin aramusubiza ati:”Nta na kimwe nshobora kwihererana kuko ibikubabaza aribyo binshengura umutima, rero agahinda maranye iminsi nawe urakazi ni ukubura umuvandimwe, noneho rero byahumiye ku murari ubwo hakurikiyeho ibibazo by’urukundo rwacu!” Pamela aramusubiza ati:”Nsigaye nicara nkibaza iherezo ryabyo nkaribura!” Martin aramusubiza ati:”Humura mukunzi, ubu ndabona ikibazo cyanjye na Papa wawe ngomba kukivugutira umuti kandi urambye!” Pamela aramubaza ati:”Ubwose urawuvuguta gute?”

Robert na Peter nabo barimo baganira maze Robert abaza Peter ati:”Umugore wawe ameze ate? Uziko nahugiye mu bintu by’akazi kacu sinkubaze amakuru yo hanze y’igihugu ndetse n’uko umurwayi amerewe!” Peter aramusubiza ati:”Mu minsi itarenze ibiri araba ageze murwanda!” akomeza agira ati:”Byose mbikesha wowe kuko iyo utanguriza ariya mafaranga umugore wanjye aba yaranyuze mu myanya y’intoki!” Robert aramusubiza ati:”Nta mpamvu n’imwe yari gutuma nyakwima kandi dukorana, ahubwo nushaka n’andi uzambwire nyaguhe kuko nabonye wowe iyo boss atwishyuye uhita ukemura ibibazo byose birebana n’amadene!”

Robert akimara kuvuga gutyo Peter aramubwira ati:”Oya, ibyo wankoreye birahagije, kuko ubu nta muntu n’umwe ngifitiye idene kuko akazi dukora kaduha amafaranga atubutse!” Robert aramusubiza ati:”Sibyo nakubwiraga se wowe ukambwira ngo wasanga uwo mu boss ari agatego ashaka kutujugunyamo!” Robert akimara kuvuga gutyo Peter yahise amubwira ati:”Ahubwo uvuze boss ndibuka!” akomeza agira ati:”Uziko ejobundi tuganira nabonyeko wowe na boss hari amabanga muziranyeho kandi mumpisha!” Robert aramusubiza ati:”Ariko wagiye ureka itiku tugakora akazi ko nta birenze mpanga na boss ngo ube utabizi!”

Peter aramusubiza ati:”Ugiye kumbwirako nta biraka asigaye aguha mu ibanga simbashe kubimenya kandi n’ejobundi nibyo mwapangaga, usibyeko nabagezeho mugaceceka!” Robert abyumvise aramubwira ati:”Ese burya ni ibyo, ibiraka byo ntabyo usibye kamwe konyine nigeze gukora usibyeko nubwo nkita akaraka kari injyanamuntu!” akomeza agira ati:”Mbese iyo ataza kuba agiye kumpa miliyoni eshatu n’igice ntabwo nari kwemera gukora ikiraka gikakaye gutyo, n’ubu rero ngo hari ikindi ashaka kumpa kandi numvise aho nzakorera horoshye kurusha aho nakoreye icya mbere!” Peter aramubwira ati:”Ariko njyewe dupfako utazi kubara inkuru ngo uyirangize!”

Peter akomeza agira ati:”Ubaye utaranasoza iby’ikiraka wakoze n’aho wagikoreye none ngo hari n’indi agiye kuguha, ubwose wowe urumva ndumva iki nkareka iki?” Robert aramusubiza ati:”Ariko n’ubundi njyewe urabiziko gahunda zanjye ari ugushwanyaguza, mbese ibyanjye byose bibarwa mu masegonda niyo mpamvu ntajya ntinda mu nkuru ahubwo mpita ndasa ku ntego!” akivuga atyo Peter aramubaza ati:”Ubwo se intego warasheho ni iyihe koko?” Robert aramusubiza ati:”Wowe tuza nkubwire uburyo iyo gahunda ya boss nayikoze nk’uwikinira…..!” atarakomeza Telephone ya Peter ihita isona arebye abona ni Milka (umugore we) umuhamagaye maze aravuga ati:”No, ibi ntibishoboka!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza