IMIKINO

Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe akomeye muri Afurika mbere ya CHAN

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe akomeye muri Afurika mbere ya CHAN

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yamaze kubona ibihugu bibiri bikomeye muri Afurika bazakina imikino ya gicuti mu kwitegura imikino y’igikombe cy’abakina imbere mu gihugu.

U Rwanda rwari rwasabye gukina imikino ya gicuti n’ibihugu bitatu harimo Morocco, Cameroon na Congo Brazaville gusa amakipe abiri niyo yemeye ubusabe bw’Amavubi.

Ibihugu byemeye gukina n’ikipe y’igihugu Amavubi harimo Congo Brzaville ndetse na Cameroon.

Umukino wa mbere wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 24 Gashyantare 2020, uzahuza intare z’inkazi za Cameroon n’Amavubi y’u Rwanda, ukazabera i Yaounde muri Cameroon. Biteganyijwe ko hatagize igihindutse uyu mukino uzakinwa n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bazaba batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent, ashobora no kuzitabaza muri iri rushanwa.

Umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 28 Gashyantare 2020, ukazahuza Amavubi na Congo Brazaville, ukazabera mu mujyi wa Kigali.

Amavubi kimwe n’ibindi bihugu 15 bizakina iyi mikino ya CHAN 2020 bizamenya uko bizahura mu mikino y’amatsinda tariki 17 Gashyantare i Yaounde. Iyi mikino izatangira tariki ya 04 Mata kugeza kuwa 25 Mata 2020.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent arasabwa byibura kugera muri 1/2 akarenga aho u Rwanda rwageze mu 2016 rutozwa na Jonathan McKinstry rugasezererwa n’igihugu cya Kongo Kinshasa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza