IBINDI

Special OlyImpics Pan African Games 2020: U Rwanda rwatahanye umudali wa Zahabu

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Special OlyImpics Pan African Games 2020: U Rwanda rwatahanye umudali wa Zahabu

Ku nshuro ya mbere mu gihugu cya Misiri habereye imikino y’ umuryango wa Special OlyImpics Pan African Games 2020. Iyi mikino muri rusange yitabiriwe n’ibihugu 42 by’Afurika.

Mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abahungu hari amakipe 6 arimo Seychelles, Ghana, U Rwanda, Algeria, Kenya na Misiri yakiriye iyi mikino. Hari indi mikino itandukanye ariko iyo u Rwanda rwari rwitabiriye ni umupira w’amaguru gusa.

Iyi mikino yaberaga i Cairo kuva tariki 23 kugeza 31 Mutarama 2020 ikaba yari ibaye ku nshuro ya mbere aho yateguwe ku busabe bwa Perezida w’igihugu cya Misiri, Abdel Fattah El Sisi ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika muri iki gihe. Ikipe y’u Rwanda ikaba yaragarutse i Kigali mu ijoro ryo ku ya 02/02/2010.
Abakinnyi baserukiye u Rwanda bitwaye neza.

Mu kiganiro n’itangazmakuru ejo ku cyumweru, Umuyobozi wa Special OlyImpics mu Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino Pasteur Deus Sangwa, yavuze ko imikino yagenze neza muri rusange dore ko begukanye umudari wa zahabu ku bahungu, abakobwa nabo bekegukana umwanya wa 2 n’umudari wa feza.

U Rwanda rwasabwe gutegura imikino ya kabiri ya Pan African Games 2022

Ku bijyanye n’icyizere u Rwanda rwagiriwe ngo rutegure imikino ya kabiri 2nd Pan Africa 2022, Perezida wa Special Olympics mu Rwanda Pasiteri Sangwa yagaragaje ko habaye gutungurwa mu muhango wo gusoza iyi mikino kuko u Rwanda rwahawe ibendera kugirango ruzategure imikino y’ubutaha 2022. Ibyashingiweho ntabwo byatangajwe.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kuri iyi ngingo, yavuze ko icya mbere ari ubuvugizi no gushyira muri gahunda zijyanye n’imitegurire y’imikino nk’iyi ifite uburemere, kureba inzego zose zibireba harimo Ministeri ya siporo, Minaloc, Minisanté, Mineduc….. Yagize ati: ‘’Dufite imikoranire iri hafi, mbere na mbere ni ukubanza kubibagezaho nabo bakabigeza ku rwego rw’igihugu.

Ibanga ryo gutsinda

Pasiteri Sangwa ashimira abatoza b’u Rwanda bakoze akazi gakomeye ko kubumvisha abakinnyi ko bashobora kwegukana intsinzi bagatahana imidali.
Yashimiye by’umwihariko abakinnyi bitwaye neza bashyize mu bikorwa ibyo basabwe n’abatoza. Yagze ati: ‘’Ni ishema ku Rwanda kandi ni urugero rwiza rwo kwerekana ko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora guhesha ishema igihugu no mu ruhando mpuzamahanga’’.

Dore uko imikino yagenze muri rusange, Kenya yatsinze Misiri ibitego 5-0, u Rwanda runganya na Ghana 0-0, Algeria itsinda Seychelles ibitego 2-0, Misiri itsinda u Rwanda igitego 1-0, Ghana itsinda Seychelles igitego 1-0 naho Algeria inganya na Kenya 0-0. Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe yashyizwe mu matsinda hashingiwe ku mbaraga nk’uko bisanzwe bigenda.

Team Rwanda yegukanye umudali wa Zahabu

Itsinda rya mbere ryagiyemo Kenya, Algeria na Ghana naho itsinda B rijyamo Misiri, u Rwanda na Seychelles. Muri buri tsinda aya makipe yarahuye abiri ya mbere ahurira ku mukino wa nyuma.

Mu itsinda B, Misiri yatsinze u Rwanda ibitego 2-1 inatsinda Seychelles ibitego 5-1. Ikipe y’u Rwanda yatsinze Seychelles ibitego 6-0. Misiri yazamutse ari iya mbere n’amanota 6, u Rwanda n’amanota 3 mu gihe Seychelles yari ifite 0. Ku mukino wa nyuma, ikipe y’u Rwanda yatsinze Misiri ibitego 5-0.

Mu bakobwa, u Rwanda rwari kumwe na Misiri n’Afurika y’Epfo. Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri inyuma ya Misiri. Muri iki kiciro, abakinnyi bakina mu kibuga ni 5 aho hagomba kuba harimo abakinnyi 3 bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abandi 2 batabufite.

Murindi tsinda Algeria niyo yegukanye umudari wa Zahabu Kenya ifata umwanya wa kabiri.

Mwenedata Egide,ni umwe mu bafite uumuga wari mu ikipe yazanye umudari wa zahabu, mu kiganiro cye yavuze ko yishimiye uko bitwaye, asanga amarushanwa nkaya ari ingirakamaro kuko sport yamufashije ko amaraso ye agenda neza mu mubiri, akaba ashimira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare agira muri siporo, anashimira Perezida wa Misiri akaba anayoboye umuryango wa Afrika, ati ariko uwo izina rye sindizi.

Hemejwe ko iyi mikino izajya iba buri nyuma y’imyaka 2 ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa Special OlyImpics mu Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino Pasteur Deus Sangwa yashimye uko abari bahagarariye u Rwanda bitwaye

Christopher Karenzi@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza