New article No21746

Inkuru z’uruhererekane

Episode 14: Urushyize cyera! Milka yagarutse adacana uwaka n’umugabo, Jacques ibye bitangiye kuvumburwa

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 14: Urushyize cyera! Milka yagarutse adacana uwaka n’umugabo, Jacques ibye bitangiye kuvumburwa

Umunsi wakurikiyeho Peter yari ari mu rugo aganira n’umugore we Milka, amusobanurira amakuru yo hanze y’igihugu aho yari yagiye kwivuza maze Peter aramubwira ati:”Niyo amashyo yashira mu biraro, imisozi igahinduka ibibaya ndetse umucyo ugasimburwa n’umwijima, ariko nkongera kukubona warakize nta cyambuza gusingiza Imana yakumpaye kuko ni wowe rugingo rutuma numva nuzuye maze sinongere kwigunga!” Milka aikimara kumva ayo magambo yahise amubwira ati:”Kandi utangiye kumbwira ya magambo yawe uhora umbwira ugatuma rimwe na rimwe ndira!”

Milka akivuga atyo Peter yahise amubwira ati:”Ngaho niba amagambo nkubwira akubabaza sinzongera kuyakubwira ahubwo nzajya nkubwirako….!” Atarakomeza Milka aramubwira ati:”Ohhh noooo, njyewe ibyo ndanabyanze maze!” akomeza agira ati:”Nashakaga kukubwirako umbwira amagambo meza nkishima maze bikantera kurira none unshiye mu ijambo wivugira ibyo ntari mvuze!” Peter aramusubiza ati:”Ohhh,niba urizwa n’ibyishimo icyampa ukarira inyanja maze nanjye nkishimira kuyogamo kuko iyo nguhanagura ayo marira ku matama numva hari ukuntu nishimye!”

Peter akomeza agira ati:”Amanywa atabarika ndetse n’amajoro atabarika nahoraga nifuza kongera kukubona ariko sinkubone kuburyo n’aka kanya numva ndi kurota kuko sindashobora kwiyumvishako ari urubavu rwanjye rwagarutse kunyuzuza!” Milka aramusubiza ati:”Okay, niba noneho uri kurota reka ngushakire ibinini bisinziriza kugira ngo ukomeze urote ntukanguke kuko igihe wakanguka ugasanga warotaga ndumva wababara cyane kurusha uko wahoze ubabara mbere hose!”

Peter aramusubiza ati:”Nubwo nzi neza ko nta na kimwe kibi cyava mu biganza byawe ngo ucyimpe, ariko rwose ibyo binini ubyigumanire kuko no gukomeza kukureba mu maso tuganira ndetse dusangira, ubwabyo ni ibinini kuko bindinda kubabara!” akomeza agira ati:”Ariko uziko nimugoroba wampamagaye kuri telephone nkagirango ndarota kuko numvaga igihe kitaragera ngo ugaruke, ariko wambwirako wageze ku kibuga cy’indege nkikoza ibicu ku buryo Robert twapanganaga akazi yagizengo ndasaze!”

Milka yumvise ayo magambo maze ahita afata ukuboko kwa Peter kwari kumuri ku rutugu akujugunya hirya arahaguruka agiye kwigendera Peter aramubaza ati:”Juru ryanjye ritatse umucyo w’agatangaza kuki ushaka kumpindukira umwijima mu gihe nari ngukeneye?” ariko Milka aramusubiza ati:”Jyana ayo majuru yawe hirya aho ntakeneye kukumva!” akomeza agira ati:”Ko mva hano twumvikanyeko amafaranga yo kumvuza yabonetse utagomba gusubira mu bucuruzi bw’amafaranga y’amiganano wabisubiyemo gute koko?”

Prince yari ari iwe murugo aganira na Antony basa n’abatera urwenya maze Prince abwira Antony ati:”Ubundi no kuba nakwakirije inzoga zanjye ubwabyo ni amakosa kuko birabujijwe kugurira shobuja, kuko iyo bidafashwe nk’agasuzuguro bifatwa nka ruswa, urumva rero ko ndi mu makosa, gusa nyine umbabarire uhereye none sinzabyongera ahubwo nzajya nywa izo wanguriye gusa!” Antony aramusubiza ati:”Ariko uziko ntari nziko ukigira urwenya nka cyera utarajya gukorera hariya!” Prince aramusubiza ati:”Wapi iyo byabaye ngombwa urwenya turarutera!”

Bakiganira telephone ya Prince yarasonnye maze ayitabye akomeza kuganira n’uwo bavuganaga agira ati:”Oya, ibyo nta kibazo niba yinjiye mubiro bye, ahubwo wowe icyo ukomeza gucunga kandi akamenya, undebereko binjira muri control-room naho ibindi ni ibyabo!” bakomeje kuvugana maze hashize akanya gato aramubwira ati:”Ibyo nta kibazo niba agiye naho iby’amafaranga abikuje ntibitureba apfa kuba ayakuye kuri konte (compte/account) ye!” bamaze kuvugana Antony aramubaza ati:”Nonese uwo ni mu ntuki numva wagira ngo washyizeho ingeza?”

Prince aramusubiza ati:”Ntabwo ari ibintu bikomeye usibye umuntu ukomeje kunyinjirira ku buryo nanjye ubwanjye ntarasobanukirwa!” Antony aramubwira ati:”Nyine nanjye nkeneye gusobbanukirwa uwo ni muntuki kandi akomeje kukwinjirira gute?” Prince yamweretse ifoto muri telephone maze aramubwira ati:”Uyu mugabo ureba afitanye umubano wihariye na Jacques ku buryo aza kumusura kukazi inshuro nyinshi…..!” atarakomeza Antony aramubwira ati:”Ariko ndumva wiruhiriza ubusa kuko kuba umuntu yasurwa ku kazi nta kosa ririmo!”

Prince yaramusubije ati:”Ntabwo ari ukwivunira ubusa kuko ubwo mperuka kuvugana na boss namubajije ibya gahunda bafite yo gutanga isoko ryo kwita kuri CCTV camera (maintenance) ambwirako iyo gahunda nta yihari nyamara Jacques we yavuzeko uyu mugabo nkweretse ariwe rwiyemezamirimo ugiye guhabwa iryo soko, ubwo rero byanze bikunze afite aho ahuriye no kuba igihe nari ndi mu kiruhuko cy’uburwayi narasanze amashusho yarasibwe!” Antony aramusubiza ati:”Ahubwo njyewe ndumva ibintu warabyoroheje kuko njyewe nsanze amashusho yarasibwe ntabwo natuza ngo mbitware uko wabitwaye!”

Antony akimara kuvuga gutyo Prince yaramusubije ati:”Oya, ntabwo nagombaga kubigira intambara kuko nkimara kubona ko Jacques tudahuza nahise ngura izindi hard disks ku mafaranga yanjye bwite nzongeramo ku buryo yasibye bimwe ibindi bigasigara ahubwo ubu nsigaye ngenzura ibibera ku kazi nibereye iwanjye ndetse ninayo mpamvu naguhamagaye!” Prince akomeza agira ati:”Ahubwo urebe aya mashusho umbwire niba ntaho bihurira n’ikibazo cy’amafaranga y’amakorano cyakomeje kuvugwa kuri branch yacu!”

Mumasaha y’umugoroba Pamela yari ari mu rugo aganira na Papa we maze aramubwira ati:”Erega njyewe iyo umbwirako udashaka kumbonana Martin ntunansobanurire impamvu numva ahubwo uri kunyongerera imbaraga zo kumukunda kurusha uko mbere namukundaga!” akivuga atyo Jacques yahise amusubizanya uburakari ati:”Ariko irishyano ry’umukobwa rishaka kunshyiraho umunwa muremure rijya ryibukako arinjye waribyaye ritambyaye!”

Pamela aramusubiza ati:”Nshimyeko nawe ubwawe ubyivugiye kandi n’abacyera barabivuzeko ubyaye ishyano aryonsa ubwo rero….!” Atarakomeza Jacques ahita amucira mu maso aramubwira ati:”Ziba aho se nyine, ntubone naguhaye umwanya wo kuganira nawe ngo ugirengo mbishaka sinabanza nkagucishamo inshyi maze ukantega amatwi unarira!” akomeza agira ati:”Ariko ubundi kuki ushaka kundiza ndi so wakubyaye ubona byakumarira iki?”

Jacques yamaze kuvuga gutyo maze Pamela n’ijwi rituje aramubwira ati:”Data wambyaye, uzi nezako nakubashye kuva mu bwana bwanjye kugeza uyu munsi kandi na n’ubu ngerageza gukora ibishoboka byose ngo ntagukoza isoni kandi wiyubashye ariko ku marangamutima yanjye ndakwinginze wishaka kumbangamira kuko nazarinda mfa mbabaye, ariko nanone nunyereka impamvu igutera impungenge kuri Martin nanjye nkabona yumvikana ndahitamo kumureka kugirango ndinde icyubahiro cy’umuryango!” Jacques yariyumviriye maze aramubwira ati:”Banza undahire ko nimbikubwira utazigera ubimubwira cyangwa ngo wongere gukururana na we!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza