Imyidagaduro

Umunyamuziki DJ Marnaud wari watawe muri yombi yarekuwe

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Umunyamuziki DJ  Marnaud wari watawe muri yombi yarekuwe

Dj Marnaud ukora akazi ko kuvangavanga imiziki mu biraramo, utubari,... wari watawe muri yombi kubera mu ma saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa kane kubera urusaku rukabije yamaze kurekurwa.

Inkuru zabyukiye ku mbuga nkoranyambaga zagurutse ku ifungwa ry’uyu munyamuziki wari uri gukora akazi ku kabari kari mu karere ka Gasabo kitwa PiliPili.

Abenshi mu bagize icyo bavuga ku ifungwa ry’uyu munyamuziki bavuga ko yarenganye kuko abashinzwe umutekano bagombaga gufata nyir’akabari.

Ibi babivugira ko kenshi ba nyrr’utubari baba bagomba gushyira ibitambaro bigabanya urusaku aho bakorera (Sound Proof) kugira ngo birinde ko urusaku rwabangamira abaturage batuye hafi aho.

Umwe mu ba DJs witwa Deejay Africano yavuze ko mugenzi we yarenganye kuko atariwe wari wihaye akazi, yanditse ati “Kuri Polisi yacu dukunda, umuvandimwe DJ Marnaud yafunzwe. Yahawe akazi, yishyura imisoro, agira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko si we nyir’akabari cyangwa nyir’ibyuma by’umuziki”.

Mu bitaramo by’imiziki, urusaku rugomba kuba rutarengeje ibipimo bya desibeli 120, ariko muri rusange, urusaku rurengeje desibeli 85, bivugwa ko ari rubi ku buzima bw’umuntu.

Mu busanzwe, urusaku rutarengeje desibeli 60 ntacyo ruhungabanya ku buzima bwa muntu.

Umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza