IBINDI

Amafoto atangaje yaranze icyumweru dusoje muri Afurika

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Amafoto atangaje yaranze icyumweru dusoje muri Afurika

Mu cyumweru dusoje cyaranzwe n’inkuru zitandukanye zagiye zisiga amafoto atangaje

Hari imyiyereko yabaye mu gihugu cya Nigeria igaragaza ubuhanga abantu batandukanye bafite mu mikino ngororamubiri.

Ifeoma Amazobi, 22, uri imbere ni umwe mu bateguye iki gikorwa kigamije kwerekana impano mu igororangingo.
Kuwa kabiri i Lilongwe muri Malawi umwe mu bashyigikiye abatavugarumwe n’ubutegetsi arishimira ko urukiko rwatesheje agaciro gutinda amatora kwa Perezida Peter Mutharika...
Kuwa gatanu, umusore w’umuhanga mu gukaraga moto arerekana ubuhanga bwe i Tripoli muri Libya...
Iyi foto yafashwe kuwa kabiri i Tripoli abana bari gukina agapira
I Pretoria muri Afurika y’epfo ejo kuwa gatanu ingabo zari ku karasisi mu kwakira Madamu Angela Merkel utegeka Ubudage wari wasuye iki gihugu
Aba bakobwa babiri nabo barerekana ubuhanga bwabo mu igororangingo
Turangize n’uyu muntu, kuwa kabiri wariho asoma ikinyamakuru cyo muri Kenya kivuga iby’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi, uherutse gupfa ku myaka 95
Umunyanijeriya Oyindamola Kolawole, 26, yerekana ubuhanga bwe mu igororangingo i Lagos kuwa gatandatu...
Umucuruzi arabara igifurumba cy’amafaranga i Mogadishu muri somalia kuwa gatatu tariki 05 z’uku kwezi

AMAFOTO: AFP, EPA, PA and Reuters

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza