Imyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 berekeje i Nyamata mu mwiherero.

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 berekeje i Nyamata mu mwiherero.

Ni umwiherero ugiye kubera mu Karere ka Bugesera , aho abakobwa 20 batoranyijwe mu Ntara zose z’ u Rwanda batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri ngo hatoranywemo nyampinga uzahagararira u Rwanda.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa 21 Ukuboza 2019 mu Ntara zose aho abakobwa benshi bari biyandikishije ngo baryitabire, amajonjora y’ibanze akaba yaravuyemo 54 baturutse mu Ntara zose.

Kuwa 1 Gashyantare 2020 nibwo i Gikondo habereyemo irindo jonjora risigaze abakobwa 20 aribo bagombaga kujya mu mwiherero.

Uyu mwiherero ukaba utangiye ku wa 09 Gashyantare ukazarangira ku itariki ya 23 Gashyantare aho ugiye kubera muri Hotel Golden Tulip iherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Aba bakobwa uko ari 20 bari baherekejwe n’ababyeyi babo ku Intare Arena, ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije urugendo rw’aba bakobwa rwerekeza mu mwiherero.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne itegura iri rushanwa yabanje guha impanuro abakobwa bari muri Miss Rwanda mbere yuko bahaguruka berekeza mu mwiherero ndetse azibahera imbere y’ababyeyi babo.

Aha yabasabye kwirinda ababashuka ko bazabafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane ko hari ba rusahurira mu nduru babizeza kuzabafasha nyamara ntacyo babafasha mu irushanwa.

Yagize ati "Uwo ari we wese ntashobora kukugira Nyampinga, ugirwa Miss no kuba ushoboye nta kindi, ushoboye niwe uzatsinda.”

Bamenyeshejwe ko amatora azasubukurwa kuwa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba, bihagarare tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba.

Irebere ubwiza bw’abakobwa 20 berekeje mu mwiherero:

Tuza prime rose no22
Mpinganzima Josephine no19
Murerwa Blandine no3
Irakiza Alliance no24
Teta Mauren no4
Uwimpaye Marlene no25
Kamikazi Murangirwa Nadine no5
Utamuliza Ella no17
Gaju Evelyne no28
Umumararungu Ange Aline no10
Umutesi Denyse no27
Ishimwe Divine no14
Ishimwe Melissa no21
Kamikazi Celia no8
Kirezi Rutaremara Brune no30
Mutegwantebe Chanice no7
Marebe Benitha no15
Umurisa Rosemary no31
Ingabire Gaudence no23
Nishimwe Naomie no26
Mbere y’uko berekeza mu mwiherero babanje guhabwa impanuro

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza