Imikino

Rayon Sports yatsinze Bugesera ikomeza kotsa igitutu APR FC iyiri imbere

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Rayon Sports yatsinze Bugesera ikomeza kotsa igitutu APR FC iyiri imbere

Mu mikino y’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye bugesera ku kibuga cyayo igitego 1-0.

Ni umukino waranzwe no guhangana ku makipe yombi aho Bugesera itifuzaga gutsindirwa ku kibuga cyayo ariko Rayon Sports iyereka ko ari ikipe ikomeye.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kurunguruka mu izamu ry’indi bisaba abatoza gukora impinduka zikomeye mu gice cya kabiri.

Umutoza wa Rayon Sports, Alain Kirasa wari ukeneye intsinzi ngo akomeze kotsa igitutu APR FC imuru imbere aho imurusha amanota ane, yaje gukuramo umukinnyi wo hagati, Nshimiyimana Amran ashyiramo rutahizamu Idrissa Dagnogo waje gufasha iyi kipe kuyitsindira igitego cyayihesheje amanota atatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Bugesera FC: Ntagungira Masud, Douglas Patrick , Issa Kariyo, Mugisha Francois Master, Kwitonda Alain, Niyitegeka Idrissa, Sina Jerome, Murengezi Rodrigue , Nzabanita David, Djamal Bazuza, Shaban Hussein Tchabalala

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Rugwiro Hervé, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric, Mugheni Fabrice, Nshimiyimana Amran, Oumar Sidibé, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick, Sugira Ernest.

Uko indi mikino y’umunsi wa 19 yagenze

Police FC 2 - 0 Gasogi United
Espoir FC 0 - 5 Sunrise FC
AS Muhanga 0 - 1 Heroes FC
SC Kiyovu 1 - 0 Musanze FC
AS Kigali 2 - 0 Etincelles FC
Bugesera FC 0 - 1 Rayon Sports FC
APR FC 3 - 0 Marines FC
Mukura VS 3 - 0 Gicumbi FC

Uko urutonde ruhagaze nyuma y’umunsi wa 19

1 APR FC 45
2 Rayon 41
3 Police Fc 40
4 Mukura 31
5 Kiyovu 29
6 Bugesera 24
7 Marines 24
8 Sunrise 23
9 AS Kigali 23
10 Muhanga 23
11 Gasogi 22
12 Etincelles 22
13 Musanze 19
14 Heroes Fc 15
15 Espoir Fc 15
16 Gicumbi 12

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza