POLITIKE Y’U RWANDA

Abatuye Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo bategujwe ibura ry’amazi

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Abatuye Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo bategujwe ibura ry’amazi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura basabye abatuye umujyi wa Kigali no mu majyepfo cyane cyane mu karere ka Kamonyi kwitegura ibura ry’amazi mu gihe cy’amasaha 24.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa EWASA, Aime Muzola risaba abatuye mu bice bizaburamo amazi ko bakwitegura kugira ngo ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro y’amazi bitazabagiraho ingaruka.

Ibice bizaburamoa mazi ni Ntora, Gisozi Kacyiru, Nyarutarama, Kibagabaga, Gacuriro, Batsinda, Kinyinya, Birembo, Bumbogo, Kimironko, Remera, Rukiri, Karuruma, Jabana, Ruyenzi, Runda, Gihara na Rugalika.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter, bwagiraga buti, "Abakiliya bacu bo mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu bice bya Kacyiru, Remera, Nyarutarama, Kibagabaga,Kamonyi,Bumbogo,Kimironko, ntabwo bazabona amazi ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020, barasabwa guteganya hakiri kare uburyo bwo kuyazigama."

Itangazo rya EWASA riburira Abatuye umujyi wa Kigali nabo mu karere ka Kamonyi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza