Politiki

Ubuhamya bwa Madamu Mukamana Olive wasunitswe na Minisitiri Evode

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Ubuhamya bwa Madamu Mukamana Olive wasunitswe na Minisitiri Evode

Mukamana Olive ni umugore ukora akazi k’uburinzi bw’imwe mu nyubako ikomeye mu Mujyi wa Kigali, akaba atanga ubuhamya bw’inkuru yavuzwe uko yahohotewe na N’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwiringiyimana ubwo yari amusanze mu kazi.

Ku itariki 3 Gashyantare 2020 nibwo hakwirakwiye inkuru y’uko hari umudamu wasunitswe na Minisitiri Uwizeyimana Evode ubwo yari mu kazi ke akitura hasi. Nyuma itatu gusa nibwo uyu Muyobozi nk’uko yakomeje kubisabwa n’abantu benshi ngo yegure yaje gushyikiriza Minisitiri w’Intebe ubwegure bwe.

Mu kiganiro Madamu Mukamana Olive yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi Tv yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Atangira avuga ko yari yibereye mu kazi bisanzwe bisanzwe maze hakaza umugabo wihuta agaca mu muryango abandi basohokeramo. Mukamana ati" Nabonye umugabo yinjira aho abandi basohokera , nuko ngenda nihuta ndamwegera musaba y’uko agomba gusubira inyuma agaca aho abandi baca ngo akorerwa isakwa nk’iry’abandi, gusa ntiyabyemeye ahubwo yaransunitse mu gatuza nitura hasi"

Uyu mudamu avuga ko akimara kwitura hasi yahise agira agahinda k’ibimubayeho cyane cyane ko atarazi n’umusunitse uwo ariwe maze ahaguruka afite ikiniga cyinshi cyaje gukurikirwa n’amarira.

Mugenzi we bakorana niwe wifuje kumenya umuntu winjiye usunika abantu , kandi ibyo uwo mudamu yari akoze byari mu nshingano ze. Mukamana ati" Mugenzi wanjye dukorana yaramukurikiye amusanga mu kumba yari yinjiyemo babikurizamo amafranga, maze amubwira ko atemerewe gusohoka atamubwiye uwo ariwe, undi nawe yamubwiye ko ari Minisitiri , nuko arasohoka ahita yatsa imodoka aragenda".

Kimwe mu bintu byababaje uyu Mudamu ni ukuntu Minisitiri yahise agaruka abatera ubwoba, aho kuza yumva ko ari ikosa amaze gukora. Ati" Yahise agaruka nko minota ine cyangwa itanu nuko avuga ko agomba guhita ahamagara Afande mukuru wacu, ndetse asaba na numero ze"

Uyu mudamu aya makuru y’uko yasunitswe atangaza ko yisanze yasakaye hanze, kuko inzu akoreramo iba irimo abantu benshi kandi byabaye ku manywa y’ihangu kuko abantu bahise batabara.

Naho ku bijyanye no gusaba imbabazi , Mukamana atangaza ko n’ubundi ibyo yari yemeye atabikoze. Ati" Bitewe n’ukuntu yansuzuguye kandi n’umugabo tubana atari yankoza n’urushyi, twari twemeranyijwe ko agomba kuzisaba n’umugabo wanjye, ibyo ntiyabikoze ndetse hari n’impozamarira we ubwo yari yiyemereye ko agomba kumpa ariko sinigeze nzibona, keretse telefoni yanjye gusa yamenetse yahise anshakira indi"

Uyu mudamu kandi avuga ko yahise yihutira kwa Muganga bitewe n’uko yari amaze iminsi abyaye ngo arebe ko nta cyibazo yagize ndetse ikirego cye kikaba kiri mu rwego rushinzwe iperereza mu Rwanda arirwo RIB.

Kuba Minisitiri Evode Uwizeyimana yarahise yegura uyu mudamu atangaza ko nawe ari ibintu byamukoze ku mutima kandi atifuzaga ko byagera aho. Gusa atanga ubutumwa ko bigomba kujya bibera urugero buri wese gusuzugura umuntu wese wasanga mu kazi ke cyane cyane n’iyo yaba ari hasi yawe mu cyubahiro.

Madamu Mukamana Olive atanga ubuhamya ku byabaye
Uwizeyimana Evode wanditse ibaruwa isezera

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza