Imikino

Pelé ufatwa nk’uwa mbere mu mupira w’amaguru ku isi ntashobora gusohoka mu nzu

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Pelé ufatwa nk’uwa mbere mu mupira w’amaguru ku isi ntashobora gusohoka mu nzu

Pelé, rutahizamu wo muri Brazil wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru, ari ari kugorwa no kuva mu nzu iwe kubera ko atagishobora kugenda adafite uwo kumufasha.

Mu mwaka ushize, uyu watwaye igikombe cy’isi inshuro eshatu, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere w’intyoza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, yajyanwe ku bitaro afite ikibazo mu rwungano rw’inkari.

Pelé w’imyaka 79 y’amavuko, amaze igihe afite ibibazo mu matako ye kandi ubu akeneye imbago zo kugenderaho, mu nshuro nyinshi ziheruka akaba yaragaragaye agendera mu kagare k’abamugaye.

Umuhungu we Edinho yabwiye televiziyo TV Globo y’iwabo muri Brazil ati: "Afite ipfunwe cyane, kwishyira mu kato".

Pelé yesheje umuhigo w’isi w’ibitego 1,281 yatsinze mu mikino 1,363 mu myaka 21 yakinnyemo umupira w’amaguru, harimo n’ibitego 77 yatsinze mu mikino 91 yakiniye Brazil.

Mu myaka ya vuba ishize, ubuzima bwe bwakomeje kugirwaho impungenge, mu 2015 yabazwe kanseri ya ’prostate’ nyuma yo kujyanwa ku bitaro bwa kabiri mu mezi atandatu.

Edinho yakomeje ati: "Tekereza nawe, ni umwami, yamye iteka ari umuntu w’ibigango none ubu ntashobora kugenda neza". Afite ipfunwe, ntabwo ashaka ko abantu bamubona, cyangwa urebye kuba yakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ava mu nzu".

"Afite intege nke cyane. Itako rye ryarasimbujwe [ashyirwamo irindi] kandi ntiyamenyerejwe [ubwo buryo bushya] bikwiye. Rero afite iki kibazo cyo kugenda kandi ibyo byamuteye kugira ikimeze nk’agahinda kenshi".

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hazaba hizihizwa yubile y’imyaka 50 ishize Pelé atwaye igikombe cye cy’isi cya nyuma, yatwariye muri Mexico ari kumwe n’ikipe benshi bafata nk’iya mbere ikomeye y’ibihe byose.

Pelé afite ikibazo cyo mu matako ku buryo gusohoka mu nzu nta muntu uri kumufasha bidakunda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza