POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Kenya mu muhango wo gusezera kuri Moi, amarira ni menshi ku Banya-Kenya-AMAFOTO

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Kenya mu muhango wo gusezera kuri Moi, amarira ni menshi ku Banya-Kenya-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Museveni wa Uganda bahuriye muri Kenya mu muhango wo guherekeza nyakwigendera Daniel Arap Moi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 imbaga y’abanya-Kenya n’inshuti zabo bazindukiye kuri Nyayo Stadium mu muhango wo guherekeza uwahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Daniel Arap Moi niwe muperezida wayoboye Kenya igihe kirekire nyuma yo gutegeka imyaka 24.

Mu bayobozi bakomeye bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni, Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, perezida wa Sudan y’Epfo , Salva Kiir, uyoboye itsinda ryaturutse muri Ethiopia, Sahle-Work Zewde ndetse n’itsinda ry’abaturutsee Sahrawi.

Nyuma y’umuhango uri kubera muri sitade ya Nyayo, umurambo wa Moi urahita ujyanwa ahitwa Kabarak muri Nakuru aho akomoka ari naho azashyingurwa kuri uyu wa gatatu.

Daniel Arap Moi witabye Imana kuwa 04 Gashyantare 2020, ku buyobozi bwe yararanzwe no gutera ikirenge mu cy’abamubanjirije mu kuyoboza igitugu no kutagirira impuhwe abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwe.

Daniel Arap Moi yavutse ku itariki 2 Ukwakira 1924, avukira mu gace ka Baringo gaherereye hagati mu gihugu.

Moi ntiyabarizwaga mu moko abiri akomeye muri kenya ya Kikuyu n’aba Luo kuko we akomoka mu bwoko bw’aba Tugen (Ubu ni bumwe mu bwoko buto bwo muri Kenya)

Agahinda ni kenshi ku banya-Kenya bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Moi
Umutekano wakajijwe
Umutekano wakajijwe

Umurambo wa Moi
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango
Umurambo wa Moi
Nyayo studium yuzuye abaturage n’abayobozi bitabiriye umuhango wo gusezera Daniel Arap Moi
Agahinda ni kenshi ku banya-Kenya bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Moi
Abayobozi b’amadini mu bifatanyije n’abaturage ba Kenya ndetse n’inshuti zabo mu guherekeza Moi
Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro baherekeje Daniel Arap Moi
Perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Kenya mu muhango wo gusezera kuri Moi, amarira ni menshi ku Banya-Kenya

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza