IBINDI

Birashoboka ko mu Rwanda hazaba hatakibarizwa ibigo by’impfubyi, abana bose bakaba mu miryango

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Birashoboka ko mu Rwanda hazaba hatakibarizwa ibigo by’impfubyi, abana bose bakaba mu miryango

Umuyobozi mukuru wa Hope and Homes for Children ku isi Mark Waddington asaba abatuye isi ndetse n’u Rwanda guharanira ko umwana wese arererwa mu muryango hagamijwe guharanira imibereho myiza yabo.

Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo yitwa CNBC Africa, asobanura ko ahantu heza ho kurerera abana ari mu miryango aho kuba mu bigo by’imfubyi.

Ibi kandi bishimangirwa n’uko cyera mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu Rwanda nta mwana witwaga impfubyi wabagamo kuko iyo mukuru wawe yitabaga Imana wahitaga ufata abana be ukabarera nk’abawe wibyariye. Birumvikana ko icyo gihe nta bigo by’impfubyi byabagaho.

Waddington yatanze urugero ku bihugu 193 byibumbiye mu muryango w’Abibumbye (UN) byafashe umwanzuro ugaragaza ko ibikorerwa mu bigo by’impfubyi bitagirira neza abana ahubwo bibagiraho ingaruka akaba ariyo mpamvu basanga kurerera abana muri ibyo bigo bigomba guhita bihagarara abana bakarererwa mu miryango ibaha urukundo.

Yerekanye ko mu bice bimwe na bimwe usanga abashinga ibigo by’impfubyi bagenda mu miryango bakumvisha ababyeyi ko babaha abana babo bababwira ko bazabarihira amashuri bakiga neza ariko byose arukubeshya ahubwo mu by’ukuri bagamije gushaka uburyo babona amafaranga mu baterankunga bigendeye ku mibare y’abo bita impfubyi baba bohereje hanze bakusanya amafaranga mu baterankunga.

Umuyobozi mukuru wa Hope and Homes for Children yongeyeho ko aho gukomeza kohereza amafaranga mu bigo by’impfubyi, ahubwo abaterankunga bakwiye kureka abana bagashakirwa imiryango ibarera noneho amafaranga batanga agafashiriza abana mu miryango bashyizwemo.

Ingamba z’Igihugu zivugurura uburyo bwo kwita ku mibereho myiza y’umwana zemejwe muri Werurwe 2012, zigaragaza uburyo abana bari mu bigo bashakirwa imiryango ikabarera ndetse n’abatereranwe bakagira uburyo bitabwaho. Intego nyamukuru yazo akaba ari ukubaka ubushobozi bw’imiryango kugira ngo hirindwe itandukana ry’abawugize no kugaruka ku muco mwiza wo kwita ku mwana wese nk’uwawe.

Mu Rwanda, gahunda ya Tubarere mu Muryango (TMM) yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2013 hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, politiki n’ingamba na gahunda zitandukanye. Zimwe muri zo hari Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 18: ivuga ko umuryango ari wo shingiro kamere y’imbaga y’Abanyarwanda, kandi ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Ingingo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo. Hanyuma itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango rigena inshingano z’abagize umuryango n’uburyo umwana udafite kirengera yabona umuryango kandi akarerwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Politiki ikomatanya uburenganzira bwose bw’umwana (ICRP) yashyizweho mu 2011 mu nkingi yayo ya 2 ijyanye n’umuryango n’ubundi buryo umwana yitabwaho, itanga umurongo w’uko umwana wese akwiye guhabwa uburenganzira bwo kuba no kurererwa mu muryango.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza