Imikino

Myugariro wa PSG yafunguye ikigo cyo gufasha urubyiruko mu Burundi

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Myugariro wa PSG yafunguye ikigo cyo gufasha urubyiruko mu Burundi

Myugariro w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Thilo Kehrer yatangaje ikigo cye kigamije gufasha mu iterambere ry’urubyiruko mu Burundi, igihugu nyina avukamo.

Kehler w’imyaka 23, ni Umudage ukinira ikipe y’igihugu yaho wavukiye mu mujyi wa Tübingen hagati mu Budage ku mubyeyi w’Umudage n’Umurundikazi.

Ikinyamakuru RMC Sport kivuga ko mu gutangiza iki kigo, Kehler yari yatumiye bamwe muri bagenzi be bakinana nka Eric-Maxim Choupo-Moting, Marquinhos na Julian Draxler.

Mu gukusanya inkunga igenewe iki kigo, uwo munsi hagurishijwe amafoto umunyabugeni w’Umudage Tom König yafatiye mu irushanwa rya marathon y’amahoro mu Burundi umwaka ushize.

Abakinnyi ba PSG baje muri iki gikorwa batanze inkunga yabo yo gushyigikira iki kigo kizafasha cyane cyane urubyiruko rw’Abarundi kwiga.

Iki kigo kandi kizafasha uru rubyiruko guteza imbere impano zarwo, kibashakira amahugurwa no gutera inkunga imishinga yo guhanga ibishya.

Myugariro wa Paris Saint germain, Thilo Kehrer agiye gufasha urubyiruko mu Burundi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza