Inkuru z’uruhererekane

Episode 15: Urushyize cyera! Jacques ari mu mazi abira, Martin yageretsweho ubwicanyi

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 15: Urushyize cyera! Jacques ari mu mazi abira, Martin yageretsweho ubwicanyi

Igitondo kimwe Antony yari yicaranye mu biro na director baganira maze Director aramubwira ati:”Ndumva icyo ari igitekerezo cyiza cyane Prince yagize ndetse no kuba uyu muntu utazwi akomeza gusura ririya shami maze Jacques akaba abeshyako ari uzahabwa isoko ubwabyo ni ikibazo tugomba kwigana ubushishozi kandi….!” Atarakomeza Antony aramubwira ati:”Mumbabarire nubwo mbaciye mu ijambo, ariko sinumva ikindi kintu dutegereje kandi camera zimutwereka ahindukiza imwe kugirango itareba ahabikwa amafaranga!”

Director aramusubiza ati:”Ibyo ndabyumva ariko kandi icyo si igihamya wajyana mu rukiko ngo uhamye umuntu ko ariwe uhora ahindura amafaranga twakiriye agasigamo amakorano!” Antony aramusubiza ati:”Hanyumase ubundi ko ariwe ufite imfunfuzo n’ijambo banga (password) ry’umutamenwa (volt) turarwana n’iki dushakira ahandi ibyo ubwabyo ntibitwerekako ariwe uhindura amazima akayatwara hanyuma agasigamo amahimbano (amakorano)!” ariko director aramusubiza ati:”Nonese ko nta gihamya twabona cyerekenako yabikoze urumva twahamagara ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha tukabona ibimenyetso byo kumushinja koko?"

Antony aramusubiza ati:”Nonese utegereje ikihe kimenyetso kugirango Jacques ahagarikwe, ese utegerejeko we na Prince barwanira hagati y’abakozi bagenzi babo ndetse n’aba kiliya (clients) cyangwa utegerejeko umwe muribo ahambira utwangushye akagenda?” ariko Director aramusubiza ati:”Gusa njyewe ntabwo ndiyumvisha icyo ushingiraho uvugako Jacques ariwe uri inyuma ya biriya byose, ese kuki utacyeka Prince maze ibyo akora byose akaba abikora agamije kuyobya uburari?”

Directo akimara kuvuga atyo antony yaramusubije ati:”Erega nanjye sinaburaniye Prince kuko iyo babiri baburana umwe aba yigiza nkana, ariko kandi ushingiyeko Prince atanga ibimenyetso ariko Jacques akaba nta na kimwe atanga iyo ni ingingo umuntu yaheraho yibaza byinshi, ikindi kandi njyewe mbona tubaye tubatandukanyije twazamenya aho ikibazo gitruka!” director na we aramubwira ati:”Uvuze ukuri koko, kuko kumenya uvuga ukuri n’ubeshya biragoranye, ariko kandi no kuba Jacques yarahindukije camera akayibuza kureba mu mutamenwa nabyo ubwabyo ni ikibazo gikwiye kwigwaho!”

Martin na we yari afite telephone mu ntoki yivugisha agira ati:”Ariko koko nk’ubu Pamela yagiye hehe koko, umuntu uzi neza ko twagombaga gupanga uko twahura tugapanga ukuntu nzajya kumwerekana iwacu maze tukanaboneraho gupanga gahunda z’ubukwe?” akomeza agira ati:”Cyangwa sha na we yatangiye gahunda yo gusezera abahungu bamenyanye mbere, ariko ntabwo yabikora Pamela ndamuzi, ahubwo byashobokako Papa we yamenyeko dufitanye gahunda akamukingirana, arikose kuki atanyitaba niba yamwatse telephone!”

Martin akiri kwivugisha yumvise telephone ye isonnye maze arebye abona ni Pamela maze aramwitaba nuko bavugana Martin aravuga ati:”Ariko Honey, wagiye ureka gutera urwenya ngo ukabye!” akomeza agira ati:”Nakuvumbuye ubwo urashakako nirengagiza ibyo wankoreye wanga kwitaba telephone yanjye inshuro esheshatu zose nguhamagara ntiwitabe, humura nakubabariye mu gihe ngitegerejeko umbwira ikibazo wari wagize naho guhagarika kukwita umukunzi w’ibihe byose sinabikora kuko nta wundi naryita kandi nta n’uwo nzigera ndyita!”

Martin asa n’utunguwe yahise avuga ati:”Nyamara wasanga byabintu ndi kubigira urwenya kandi bikomeye!” akomeza agira ati:”Nonese ubwo wambwirako gahunda yo kukujyana iwacu yahagaze kugeza ku munsi nawe utazi kubera iki kandi ubwo urumva nasobanurira ababyeyi banjye bari bagutegerezanije igishyika cyinshi ko byahagaritswe n’iki?” arongera ati:”oya Cherie ntabwo ibyo byumvikana ahubwo niba ari n’iwanyu babyitambitsemo reka nze tuganire n’umusaza ambwire icyo ampora gituma anyima ibyishimo byanjye niherewe n’Imana!”

Peter yari yicaye muri salo akina n’umwana we maze Milka asohoka mu cyumba, abanyuraho atabavugishije aterura agatebe ajya kwicara hanze maze Peter abwira umwana ajya mu gikoni kureba uko bimeze, nuko asanga umugore we hanze (Milka) aramubwira ati:”Ariko Cherie biriya uba ukoze ni ibiki koko, uranyuraho habe no kumvugisha nubwo twararanye!” akomeza agira ati:”Ubu koko uracyandakariye guhera nimugoroba?” ariko Milka aramusubiza ati:”Wampaye amahoro koko cyangwa na hano mpagusige nisubirire kuryama ko mbona umereye nabi?” Peter aramubaza ati:”Ubwose niba ndi kugusanga ukampunga urumva iherezo ryabyo riba irihe?”

Milka aramusubiza ati:”Ariko icyo dupfa nawe ubwawe urakizi, ubwo rero wimbaza iherezo kuko njyewe nakubwiye uruhande mpagazeho, ubwo rero igihe udashaka kwitandukanya n’ikibi njyewe nzitandukanya nawe kuko….!” Atarakomeza Peter amupfukama imbere aramubwira ati:”Mu buzima bwanjye sinkunda uburyarya cyangwa ikindi gisa nabwo, njyewe gukora biriya bikorwa nta kindi cyabinteye usibye gushakisha uburyo nakuvuza uga….!” Na we atarakomeza umugore we (Milka) amuca mu ijambo aramubwira ati:”Ngaho haguruka nakumvise hatagira n’usanga upfukamye aho ngaho!”

Peter akimara guhaguruka yabwiye Milka ati:”Urakoze mukunzi…!” Milka aramusubiza ati:”Njyewe sindi indashima kuko gukira kwanjye byasabye ibitambo byinshi kugeza n’aho wishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ndakwihanganira, ariko umunsi ni uyu kugira ngo uhitemo kubihagarika cyangwa njyewe ntandukane nawe kuko njyewe sinazihanganira kukugemurira muri gereza igihe uzaba wafashwe ugafungwa cyangwa kuba umupfakazi wapfiriye muri ibyo bikorwa byanyu!” akivuga atyo Peter aramubwira ati:”Erega impungenge zawe ndazumva kandi rwose uhereye uyu munsi ngusezeraniyeko ntazabisubiramo!"

Milka aramubwira ati:”Ariko nizereko utabikoreshejwe n’uko ngushyize kugitutu (pressure) kuko njyewe sinshakako umugabo wanjye twishakaniye kandi dukundana azitwa inganzwa!” Peter aramusubiza ati:”Niba kwitwa inganzwa ari ukujya inama n’uwo mwashakanye kandi mukaganira kuri buri cyemezo mufata nk’abagize umuryango nta kibazo nzemera kwitwa inganzwa!” Milka yahise amukurura amusoma ku itama niko kumubwira ati:”Peter warakoze kunkunda ukampa urukundo ruhagije ndetse ukitanga kugira ngo nshobore gukira uburwayi bwanjye, uhereye none nanjye icyo nkwijeje ni ukukubera umugore ukwizihiye kandi ugukunda uko bikwiye!”

Pamela yagendagendaga mu nzu y’iwabo yivugisha ati:”Ariko nk’ubu papa abaye yambeshye Martin akaba atariwe wicishije iriya nshuti ye, ibaze nibabarije umukunzi kugira ngo nshimishe Papa, arikose na none nasuzugura Papa nkubaha umukunnzi?” akomeza agira ati:”Nonese ko bavugako umugabo ari umwana w’undi mbaye nubashye Martin ngasuzugura Papa umunsi nashwanye na Martin najya hehe, ahubwose niba koko Papa afite amakuru y’uko Martin yishe inshuti ye kuki atayatanze mu bugenzacyaha, ahubwo ndabona Martin na Papa hari icyo baziranyeho bampisha, gusa reka nizere ibya Papa kuko ni we watinyutse kugira icyo ambwira naho Martin we yicecekeye!”

Pamela yakomeje kugendagenda yivugisha agira ati:”Ahu bwose koko amafaranga yashoye muri uriya mushinga we wo gukorera bank (mobile banking/bank agent) yaba ari amiganano nk’uko Papa yabivuze?) akigendagenda aje kugera ku cyumba Papa we (Jacques) atakinguraga maze arebye abona kirakinguye niko kwivugisha ati:”Nonehose habaye iki ko Papa yasize adakinze ryasomero rye?” akomeza agira ati:”Ariko wabona yashakagako bamukoreramo isuku, ahubwo reka ninjiremo mbe nshyira ibintu ku murongo!” Pamela yakubise urugi maze akubitana n’umuntu washakaga guhita akinga amubuza kwinjira maze Pamela ahita akingira inyuma asakuza ahamagara nyina agira ati:”Mama nimutabare hano hinjiyemo umujura!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza