Inkuru z’uruhererekane

Episode 16: Urushyize cyera! Mu rugo kwa Jacques umuriro watse

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 16: Urushyize cyera! Mu rugo kwa Jacques umuriro watse

Mama-Pamela (Rose) yahise aza yiruka ahageze abaza Pamela ati: "Nonese umubonye hehe kandi mbona icymba gikinze?” Pamela aramusubiza ati:”Namwiboneye arimo, ariko nahise mukingirana kugirango adasohoka akanshika!” bakiri muri ibyo umuzamu wabo yahise na we ahagera azanye ubuhiri maze abaza Mama-Pamela ati:”Mabuja iryo bandi ryasaze rikagera ubwo ritera urugo rw’umugabo ku manwa riri hehe ngo mbanze ndimene umutwe nibashake bamfunge?”Rose aramusubiza ati:”Nanjye ndi kubaza Pamela aho ari akambwirako yamukingiranye hano mu cyumba!”

Pamela yarababwiye ati:”Reka nkingure ariko mucunge neza atabakomeretsa kuko wasanga yazanye intwaro ntawamenya!” ariko Rose aravuga ati: "Ahubwose mwaretse tugahamagara police aho kugirango twiteze umuntu nk’uwo ko ushobora no gusanga atari umwe kandi bakaba bafite intwaro!” umuzamu wabo arababwira ati:”Ariko ubwoba mufite ni ubwiki? mwebwe nimukingure niba afite n’intwaro nta kibazo njyewe ndahangana na we kuko ntabwo ari ubwa mbere naba mpuye n’amabandi ahubwo niba ari no kunyumva inama numugira ni uko yashyira amaboko hejuru maze agasohoka kuko njyewe icyo ndakora ni ukwinjira mpita ndwana!”

Pamela na Rose bagiye ku ruhande maze umuzamu yongera kuvuga ati:”Waba umwe mwaba benshi icyo musabwa ni ugishyira hasi intwaro zose mufite mukamanika amaboko bitarababera bibi cyane!” Umuzamu yahise akubita urugi maze ageze mu muryango yinjira ahita ashyira hasi inkoni yari afite maze aravuga ati:”Boss nukuri mumbabarire ntabwo nari nziko ari mwebwe, kuko mabuja na Pamela nibo bampamagaye bambwirako ari umujura ndabinginze mumbabarire!” Rose asa n’utangaye yahise abaza umuzamu ati:”Nonese uyu mugabo uramuzi?” umuzamu aramusubiza ati:”Uyu nsanzwe muzi kuko ahora azana na boss ahubwo ntunguwe no gusanga mutamuzi!”

Prince yaganiraga na Goreth maze Goreth aramubwira ati:”Ahubwo njyewe mbonye asohoka yiruka, ngira ngo murwaniye mo imbere!” Prince aramusubiza ati:”Naho naba umunyamafuti bingana iki ntabwo narota nkora ikosa riremereye gutyo kuko usibye kuba rihanirwa n’amategeko agenga igihugu cyacu ndetse n’ikigo dukorera binahabanye n’indangagaciro natojwe mu buzima bwanjye bwa buri munsi!” akomeza agira ati:”Ahubwose ko ari wowe wakira abakiliya (reception) yaba yakubwiye impamvu itumye agenda yirukanka kuriya?”

Goreth aramusubiza ati:”Nonese urumva koko yabimbwira kandi nshinzwe kwakira abakiliya (clients) ahubwo mbaye ndi umunyamabanga we (secretary) nibwo yabimbwira! Prince aramubwira ati:”Ubwo nyine ibyo ni ibye nagende abikurikirane ahubwo ndibaza impamvu agiye agasiga atabanje gukinga ibiro bye kandi tumenyereyeko niyo agiye mu bwiherero asiga abikinze!” Goreth aramubwira ati:”Ariko buriya wabona agiye hafi akaba ahita agaruka nta mpamvu! ” Prince aramubwira ati:”Ahubwo ibye reka tunabyihorere kuko ntacyo byanatumarira ahubwo ngwino twijyanire gusangira ndabona amasaha yo kuruhuka ageze!”

Ntibyatinze Jacques agera mu rugo iwe maze asanga umuzamu ahagararanye na Robert ndetse na Pamela na Rose nuko Jacques ahita avuga ati:”Harya hano habaye iki ko mbona mwahahinduye isibaniro ry’akavuyo n’iduru, uziko wagirango hari abaharwaniye?” umuzamu yahise avuga ati:”Boss njyewe ariko ndarengana byose wabibaza uyu mukobwa wawe wahuruje ngo afashe umujura!” Jacques ahita avuga ati:”Nonaha wowe zamu nkubone ku marembo aho usanzwe ukorera, Pamela nawe nkubone mu cyumba cyawe kandi nawe Rose shaka aho werekeza kuko mwese nta numwe nshaka kubona mu maso yanjye!”

Jacques akimara kuvuga ayomagambo Pamela yahise amubwira ati:”Ariko Papa nta mpamvu yo kugira ngo udutware shishi itabona utuvana hano utanadusobanuriye icyo uyu mugabo yamaraga muri iki cyumba kandi twebwe waratubwiyeko ari isomero ryawe nta muntu wemerewe kukigeramo! ” ariko Jacques aramusubiza ati:”Harya ari njye nawe ni inde uyobora uru rugo, wowe ni inde wakubwiyeko wemerewe kunsaba ibisobanuro?” akivuga atyo Rose aramubwira ati:”Arikose kuba umwana akubajije uburyo uyu muntu yageze hano n’icyo yahakoraga urumva hari ikosa yakoze ku buryo wamusubiza nabi ako kageni?”

Rose akivuga atyo Jacques yaramusubije ati:”Erega icyo mfa nawe ni uko uba udashaka guhana umukobwa wawe ahubwo ugasanga ibihe byose umunteza! ” ariko Rose aramubwira ati:”Ubuse tuzajye turebera amakosa akorwa duceceke ngo ni uko uri umugabo mu rugo ntukwiye gukorwaho cyangwa ngo ubazwe ibyo tubona bidasobanutse? ” Jacques yahise areba Rose amukubita urushyi niko kumubwira ati:”N’undi munsi ntukamenyere kandi noneho ni itegeko ntanze mwese nimumve mumaso mujye mugikari mvugane n’uyu mugabo!” Rose na Pamela bahise bagenda maze Jacques asunikira Robert mucyumba arakinga.

Peter yari yagiye kureba Martin maze baganira Martin aramubwira ati:”Kugeza kuri ubu nta makuru yandi urwego rushinzwe ubugenzacyaha burabona ku rupfu rwa Pablo usibyeko mperutse kubaza bakambwirako hamaze kumenyekana ubwoko bw’uburozi yahawe!” Peter yumvise ayo magambo ahita amubaza ati:”Uburozi, nonese ugiye kumbwirako Pablo yarozwe barangiza bakavugako ari ibiyobyabwenge yari yanyoye?” Martin aramusubiza ati:”Ni uko byumviswe nabi ntabwo hakekwagako yanyoye ibiyobyabwenge ahubwo hacyekwagako yaba yabyiteye mu rushinge bikamuhitana ariko byaje kuvumburwako ataribyo ahubwo ari uburozi yatewe!”

Martin akomeza agira ati:”Rero harakibazwa niba atariwe wabwiteye agamije guhunga ubutabera cyangwa akaba yarabutewe n’abo bari bafunganye bitewe n’ibibazo runaka bari bafitanye!” Peter na we aramusubiza ati:"Ariko ntabwo ibyo bintu bisobanutse!” akomeza agira ati:”Nonese ubwo wowe urumva icyaha Pablo yari akurikiranweho cyatuma umuntu yiyahura, ahubwo njyewe ndatekerezako niba koko hari aho yaba ahuriya n’amafaranga y’amiganano urupfu rwe rwashinjwa abo bari bafatanyije kuko baba barabikoze bagamije kuburizamo amakuru kugira ngo atabavamo maze bagatahurwa bikaba bibi cyane!”

Pamela na Nyina (Rose) bageze mugikari Pamela yabajije nyina ati:”Ariko mama, ibibintu bya Papa Byo guhora adutoteza iyo urebye ubona bizarangira ryari koko?” ariko Nyina aramusubiza ati:”Ariko ibyo gutoteza sicyo kibazo ahubwo ikibazo gikomeye cyane ni ukumenya icyihishe inyuma yo kuba asigaye azana abantu mu buryo bw’ibanga akabakingirana mu nzu ibamo umuryango we ntashake no kuwumenyeshako barimo cyangwa icyo bakoramo!” Pamela aramusubiza ati:”Ikigaragara cyo ni uko gusuzugura umuryango byo Papa yabifashe nk’akabazo koroshye ariko njyewe sinzabyihanganira ahubwo ngiye gufata ingamba!”

Pamela akivuga atyo nyina yahise amubwira ati:”Sigaho mwana wanjye utazahangana na So kuko ayo ni amahano ahubwo watuza buriya ni uko byajemo induru ahubwo buriya nibikemuka araza kutubwira uko byagenze ngo azane umuntu nk’uriya munzu yacu!” Pamela aramusubiza ati:”Nta na kimwe nkeneye kumva kijyanye n’ibisobanuro bya Papa kuko na we ubu singishobora kumwizera kandi n’ibyo uriya muntu yakoraga mu cyumba nabimenye nta mpamvu yo kwirirwa abimbwira ahubwo abibwire wowe kuko ni wowe ukeneye kubimenya!” Rose yumvise ayo magambo maze aramubaza ati:”Nonese wowe wabimbwiye niba koko wabimenye?”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza