Imyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Miss Rwanda 2020: Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa

Umwe mu bari mu mwiherero wo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 yamaze kuva mu irushanwa kubera ikibazo cy’uburwayi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss rwanda, rivuga ko Ingabire yavuye mu irushanwa kubera uburwayi.

Itangazo rigira riti "Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda bubabajwe n’uko uwari mu bahatanye atazabasha gukomeza kurushanwa bitewe n’uburwayi."

Nta byinshi byatangajwe ku burwayi bw’uyu mukobwa, uko amerewe ubu cyangwa se aho yaba arwariye.

Ni ubwa mbere umukobwa avuye mu mwiherero utarangiye bitewe n’ikibazo cy’uburwayi.

Umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 watangiye tariki 09 Gashyantare 2020 ukaba uzarangira tariki 22 Gashyantare ari nabwo hazanamenyekana uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 agasimbura Nimwiza Meghan urimaranye umwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza