Imikino

CHAN2020: U Rwanda rwongeye kwisanga mu itsinda rimwe na Uganda

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
CHAN2020: U Rwanda rwongeye kwisanga mu itsinda rimwe na Uganda

Muri Tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CHAN 2020 rizabera mu gihugu cya Cameroon, ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yisanze mu itsinda rya gatatu ririmo n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

U Rwanda rwongeye guhurira na Uganda mu itsinda rimwe nyuma yo guhurira mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022, bongeye guhurira mu itsinda rya gatatu aho bari kumwe na Togo ndetse na Morocco.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

CHAN 2020 izabera muri Cameroun guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, ku bibuga bine biri mu Mijyi itatu, irimo Umurwa Mukuru wa Yaoundé, Umujyi w’Ubucuruzi wa Douala n’uwa Limbe.

Uko amakipe yose azitabira CHAN yatomboranye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza