Imyidagaduro

Bull Dog, Bruce Melodie, Knowless mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2020

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Bull Dog, Bruce Melodie, Knowless mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2020

Abahanzi bakomeye mu Rwanda bayoboye urutonde rw’abahanzi banshi basasusurutsa abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 12.

Mu bahanzi bategerejwe na benshi muri Tour du Rwanda izatangira kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020 harimo Bruce Melodie, King James, Igor Mabano, Butera Knowless, umuraperi Bull Dog, Davis D, Nelly Ngabo....

Umukino w’amagare niwo mukino wonyine ugera mu Ntara zose z’u Rwanda, kandi ukurikiranwa n’abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito. Ni umukino ukunzwe kuko usanga ubera ku mihanda Abanyarwanda benshi baba bahagazeho.

Tour du Rwanda 2020 izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda; Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12. Rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza