New article No21746

Inkuru z’uruhererekane

Episode 17: Urushyize cyera! Robert yivuyemo ku bwicanyi bwo muri gereza, Pamela yatangiye gukurikirana se

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 17: Urushyize cyera! Robert yivuyemo ku bwicanyi bwo muri gereza, Pamela yatangiye gukurikirana se

Jacques akimara gukinga icyumba yakuruye intebe imwe ayicaraho maze abwira Robert ati:”Ko uticara ugakomeza kumpagarara hejuru wowe bite byawe?” Robert aramusubiza ati:”Nari ntegerejeko mubanza mukicara boss kuko nangaga kubasuzugura!” Jacques aramusubiza ati:”Icazwa ibyo wicazwa, ubwo rero bagire ngo wanyubashye, niba washakaga kunyubahase kuki utakinze icyuma hakiri kare bakageraho bavumburako urimo!” akomeza agira ati:”nizereko ntawinjiyemo kuko babaye bamenye ibikorerwamo noneho nakwirangiriza!”

Robert aramusubiza ati:”Uwagerageje kwinjiramo ni umukobwa wawe kandi sinigeze ntuma hari icyo abona kuko twarwaniye ku rugi mubuza kwinjira!” Jacques aramubaza ati:”Harya ubundi byagenze gute kugira ngo usage urugi rudakinze kandi nta muntu wa hano wari wemerewe kwinjiramo?” Robert aramusubiza ati:”Nyine nari nkiri kwisuganya ngo ndebe uko njya mu bwiherero ariko nkiri muri ibyo….!” Atarakomeza Jacques ahita amukubita urushyi ku itama aramubwira ati:”Si nari nagusigiye indobo yo kwifashisha, nkanakwihanangiriza nkubwirako ari njye muntu wemerewe kwinjira hano njyenyine?”

Ariko Robert aramubwira ati:”Boss mungirire imbabazi sinzongera, ariko namwe murabibonako umuntu w’umugabo nkanjye ibintu by’akadobo rwose ntabwo byavamo pe!” Jacques ahita amubwira ati:”Rero urabonako byose ubyangije ndagirango ugire vuba wegeranye ibishoboka byose tubyimure hano kandi niba Pamela yabibonye byanze bikunze isosi yanjye arayimenamo inshishi, ubwo rero itegure nituva hano wowe na Peter ejo mufite ikiraka cy’umwanda mugomba gukura mu nzira!” Robert aramusubiza ati:”Boss ibyo ntabwo wabikora!” ariko Jacques aramubaza ati:”Ari njye ari nawe ni inde upangira undi akazi?” akomeza agira ati:”Icyo nkubwiye ni ukubwira Peter mukitegura kuko ni akazi gasaba ubushishozi kandi kihutirwa!”

Mu masaha ya nyuma ya saa sita Prince yaje avuye mu biro bye asanga Goreth aho yakoreraga maze aramubwira ati:”Uziko na n’ubu ataragaruka?” Goreth aramusubiza ati:”Njyewe naje nsanga ibiro bye bikinguye ngirango arimo ariko mbajije John ambwirako atigeze agaruka kuva cya gihe kandi ngo n’ama telephone ye yasigaye mu biro!” akomeza agira ati:”Ahubwo njyewe ndumva wahamagara director maze ukamumenyesha ibyabaye kuko ntawamenya wasanga yanahuye n’ikibazo ugasanga twebwe tubicira inyeri kandi ari urukonda!” Prince aramusubiza ati:”Mpamagaye director byaba bibaye nko kurega ahubwo ndumva….!”

Prince akivuga atyo Goreth yaramubajije ati:”Nonese urumva kubiceceka umuntu akazumva hari ikibazo cyabayeho aribyo noneho bizima?” Prince aramusubiza ati:”Ndumva aho kubivuga nakora igitandukanye n’ibyo wakekagako nakora!” Goreth aramubaza ati:”Ubwose ni igiki?” Prince aramusubiza ati:”Icyo ndi bukore ni uguhamagara Antony kuko ni we muyobozi w’ishami rya Tekinike nkoreramo angire inama aho kugira ngo nisange nongeye guhangana na Jacques kandi njye ntabyifuza!” bakiri muri ibyo Jacques yahise ahagera; amaze guparika imodoka ahita yinjira mubiro bye maze Prince na Goreth nabo bahita batandukana buriwese ajya mu kazike!.

Umunsi wakurikiyeho Peter ari mu rugo hamwe n’umugore we bagiye kumva bumva umuntu arakomanze maze bamuha ikaze (kalibu) maze babona ni Robert, yahamaze akanya gato baganira maze arababwira ati:”Rero njyewe ndi kwihuta ni uko nanze guca ku rugo ntarebye uko Milka ameze kuko guhera igihe yagiriye kwivuza hanze ndetse n’igihe yagarukiye sinigeze mbasura cyangwa ngo mubone, ubwo rero nari mpanyuze, gusa kubasurabyo ngomba kuzabifatira umwanya nkabasura ntari kwihuta!” Peter aramubwira ati:”Robert ndakuzi ubu nyine wadusuye wabirangije naho kubitegereza ikindi gihe!” Robert aramusubiza ati:”Nubwo umfata nk’umubeshyi wowe tegereza uzambona!”

Peter aramusubiza ati:”Sinifuzagako biba urubanza ahubwo mba nshakako wikosora maze ukajya usezerana ibintu ukanabikora!” Robert aramusubiza ati:”Ibyo reka tubyihorere kuko uwakwishinga impaka n’ibiganiro ugira yakisanga gahunda zindi yari afite zapfuye, ahubwo ngwino tuvugane gato mbone kugenda!” ariko Peter aseka aramubwira ati:”Ubundise njyewe na madam wanjye ko turi umwe kandi dusangiye byose wambwiriye hano ko nta banga na rimwe namuhisha n’ubundi ibyo umbwirira aho uvugako hiherereye ningaruka ndabimubwira!” Robert aramusubiza ati:”Ibyo nta kibazo ariko atari njyewe uhise ubimwibwirira!”

Peter yaramwemereye maze bombi barasohoka bageze hanze Robert abwira Peter ati:”Boss yaraye ambwiyeko uyu munsi adukeneye byihutirwa mu masaha ya nimugoroba kuko adufitiye akazi kihutirwa!” Peter aramusubiza ati:”Ugende ubwire uwo boss wawe ko uwo nari ndwaje yakize kandi ibyo bintu byanyu ntazigera mbisubiramo ukundi kuko mbona nta cyiza cyabyo usibye guhombya igihugu!” Robert yahise amusubiz ati:”Sha gabanya urwenya kuko iyi case ni hatari!” Peter aramusubiza ati:”Arikose uragira ngo nkubwize iki ko gahunda zawe na Jacques njyewe nazivuyemo kandi ntazazisubiramo?” Robert aramubwira ati:”Iriya gahunda yari irimo amafaranga kandi iroroshye nk’iyo nigeze gukora muri gereza!”

Robert yamaze kuvuga ayo magambo maze Peter ahita amubwira ati:”Ariko wanasanga ndi kwibuza amahirwe!” akomeza agira ati:”Ubundi iyo misiyo (mission) ni iyo gukora iki kandi tukayikora gute?” Robert aramusubiza ati:”Ubundi hari boss agira plan ku buryo nanjye ubwanjye zihora zintangaza!” akomeza agira ati:”Mperutse gukora mission muri gereza aho hari agatipe kashakaga kumuteza leta kuri ziriya gahunda dusanzwe dukora, abonye bizaba bibi ahita antuma njya kumurangiza!” Peter yahise amubwira ati:”Ubwo wishe umuntu wowe?” Robert aramusubiza ati:”Ntabwo byari bikomeye kuko gahunda kwari ukugenda nkamutera urushinge Boss yari yampaye ubundi nkigarukira!”

Robert avuze atyo Peter aramubaza ati:”Ubwose ugiye kumbwirako washoboye kwinjira muri gereza urangije urasohoka?” Robert aramusubiza ati:”Icya mbere ni uko nabikoze bikarangira kandi nkahakura ayanjye ubu leta iracyahobagira ngo irakora iperereza kandi naratashye!” Robert akivuga atyo Peter yahise amubaza ati:”Nonese ubwo wabigenje gute?” Robert aramusubiza nziko nyine akogatipe ngo kari buzinduke kajya kuburana, kandi ngo boss kari kumutanga kuri ziriya gahunda bari basanzwe bazikorana, ampereza biriya namuteye mba ndabisoje!” Robert akivuga atyo Peter yahise yicara hasi maze Robert aramubaza ati:”ubaye ikise kandi?”

Martin yari yicaranye na Pamela ahantu hamwe baganira maze Martin aramubwira ati:”Ariko Cherie njyewe niba ari n’ibihano umpa biragoye kubyihanganira, nawe mbwira, ejobundi uti:”Iby’urukundo mbe mbihagaritse”,none n’ubu twahuye ntushaka kumvugisha kandi ari wowe wampamagaye urumva koko ndi bukore iki kugirango wishime ?” Pamela aramusubiza ati:”Martin,sinzi icyo nshobora kuvuga muri aka kanya kuko ibyanjye n’urukundo bikomeza kunshanga cyane!” Martin aramubwira ati:”Njyewe nakubwiyeko ibihe byose ngomba gukora ibishoboka byose kugirango wishime kandi ngomba kwemera kwicara na Papa wawe tukaganira kuko n’iyo naba narakosheje namusaba imbabazi!”

Pamela aramubwira ati:”Martin,mbabarira imyitwrire yanjye kandi nawe ubaye uri mu mwanya wanjye byakubaho!” ariko Martin aramusubiza ati:”None se urumva nashobora kumenya ikibazo ufite gute kandi utagishaka kumvugisha ndetse n’iyo nguhamagaye unkupa?” Pamela aramusubiza ati:”Erega na n’ubu sindasobanukirwa hagati yawe na Papa uvuga ukuri ari inde cyangwa uwigiza nkana ari inde?” akomeza agira ati:”Ndakibaza niba nshobora gukurikira urukundo cyangwa ngomba kubaha umubyeyi, ariko byanze bikunze nkurikije ibyo maze kwibonera byo ni uko Papa ari kwigiza nkana kandi naje kukumenyeshako ngomba kumuhagarika!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza