Inkuru z’uruhererekane

Episode 19: Urushyize cyera! Jacques aguye gitumo Pamela na Martin bari mu buryohe bw’urukundo

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 19: Urushyize cyera! Jacques aguye gitumo Pamela na Martin bari mu buryohe bw’urukundo

Peter yakomeje kurwanira telephone na Milka maze aho bigeze Peter amurusha imbaraga arayimwaka nuko arebye asanga yazimye niko guhita abwira Milka ati:”Ariko urareba ibyo uba ukoze?” ariko Milka aramusubiza ati:”Ubuse wamenya bari baguhamagariye iki ku buryo wakwemera kuvuga nabo?” Peter aramusubiza ati:”Ngomba kwisanisha nabo kugirango nshobore gusobanukirwa icyo banshakaho ndetse nshobore kumenya amakuru menshi ku buryo nabona aho mpera ntanga ikirego cya murumuna wanjye kubabishinzwe!” Milka aramubwira ati:”Burya wari ukwiye kugenda buhoro kuko kuba barabikubwiye ubwabyo ni ikimenyetso simusiga wajyana mu bugenzacyaha!”

Milka akimara kuvuga gutyo Peter yahise amubwira ati:”Ubwose urumva wajya mu bugenzacyaha ukababwira ngo umuntu yarabikwibwiriye koko, ahubwose icyo ni ikimenyetso, ese ubwo akwihakanye wabyitwaramo gute?” Milka aramusubiza ati:”Ni ikihe kimenyetso kindi ukeneye kirenze kuba umunsi Pablo yitaba Imana Robert yari yaraye muri gereza na we afungiyemo?” Peter aramusubiza ati:”Zirikanako Robert atarwe wari ufungiweyo wenyine, icyo nemera ni uko waba utanze amakuru na we agakorwaho iperereza ariko icyo si ikimenyetso cyahita kimufatisha ngo akanirwe urumukwiye!”

Robert na Jacques na bo barimo baganirira ahantu hamwe mu kabari maze Jacques aramubaza ati:”Hanyumase ko tumuhamagara agakupa uyu muturage arabona tuza gupanga gahunda gute?” akomeza agira ati:”Ariko n’ubundi njyewe guhera umunsi wamunzaniyeho nakomeje kukubwirako mbona ntakigenda cye, ahubwo ibyiza mbona wakabaye waranamwikijije mbere kuko mbona bitari cyera azanaduteza leta!” Robert aramusubiza ati:”boss ibyo ntibiguhangayikishe kuko njyewe nzi uko mutwara !” akomeza agira ati:”Buriya Peter asabwa kwigishwa cyane ku buryo inyigisho zibanza zigacengera amatwi ye kandi neza, ubwo rero wowe bindekere ninongera guhura nawe nziko tutazaba turi babiri gusa ahubwo na we nzaba namuzanye tuguha uko ibikorwa bimeze!”

Robert akimara kuvuga gutyo Jacques yahise amubwira ati:”Reka mbyemere, noneho ndashaka umbwire uko wamubwiye igikorwa nshakako munkorera!” Robert aramusubiza ati:”Namubwiye muri macye icyo ushakako dukora ndetse mumara impungenge mwereka inyungu zirimo maze…!” atarakomeza Jacques ahita amubaza ati:”Hanyuma ubimubwiyeho yakubweyeko abyumva gute?” Robert aramusubiza ati:”Byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo mbimwumvishe ariko byarangiye abyumvise kandi rwose ntuhungabane nkuko nabikubwiye tuzajya kongera guhura ibintu byagiye m uburyo!” Jacques aramusubiza ati:”Arikose ko numva ubishyira cyera ukagirango sinshakako byihuta!” akomeza agira ati:”Ndashakako umugoroba wa none duhita duhura mukankiza iriya nyana y’imbwa inteshereza umutwe umukobwa ikaba ishaka no gukurikirana dossier ya Pablo, ubwo iby’uriya wo kukazi nabyo nko muminsi itatu bigakemuka ubundi namwe nkabahundagazaho amafaranga atagira ingano!”

Mu masaha ya nyuma ya saa sita Peter yaganiraga na Milka maze Milka aramubaza ati:”Nonese uwo muntu muziranye uri gukurikirana ikibazo (dossier) cya Pablo ni muntuki?” Peter aramusubiza ati:”Ni umusore bahoze babana muri ghetto!” akomeza agira ati:”Ahubwo ikibazo ni uko ambwiyeko uyu munsi adashobora kuboneka ngo ahubwo azabona umwanya ejobundi tubiganireho!” Milka aramusubiza ati:”Cherie ahubwo njyewe ndumva ari andi mahirwe ubonye yo kubanza ugakurikirana abo bagizi ba nabi ku buryo noneho uzajya kubonana n’uwo musore waramaze kubona amakuru yabo !”

Milka akimara kuvuga gutyo Peter yahise amubaza ati:”Nonese ushatse kumbwirako wemeye igitekerezo cyanjye cyo kubeshya bariya bagabo ko ndi gukorana nabo maze nkamenya amakuru yabo yose kugira ngo mbone ibimenyetso byabashinja?” Milka aramusubiza ati:”Erega urabiziko n’ubundi ntashobora kurwanya igitekerezo cyawe igihe cyose kije ari cyiza kandi cyubaka, ahubwo numvaga nifitiye impungenge zo kubura umugabo wanjye nkunda, ariko rwose kuba wajya kugendana na bo ukabamenya ndumva nta kibazo kirimo gusa uzitonde batazakuvumbura!”

Peter na we aramusubiza ati:”Humura nanjye sindi umwana nzamenya kwitwararika kandi rwose sinifuza kugira ikosa ryose nakora kuko gutandukana n’umgore mwiza nikundira byaba ari ukunyagwa zigahera ariko bariya….!” Atarakomeza Milka ahita avuga ati:”Ese burya naragiye kwivuriza hanze wari ufite undi mugore niyo mpamvu rata mbona utakinyitayeho!” Peter aramubaza ati:”Ibyose ubivanyehe?” Milka aramusubiza ati:”Nonese ntubyivugiyeko udashaka gutandukana na we?” Peter aramusubiza ati:”Nivugiraga umwana wa mabukwe unyicaye imbere naho ibyo kuguca inyuma n’aho nabirota mu nzozi nasenga kuko iyo yaba ari imyuka mibi!”

Milka aramusubiza ati:”Humura nanjye sinshobora kugukekaho iyo ngeso kuko nzi neza ko nta n’iyo wigeze ahubwo nari mbivuze kugira ngo wikosore utazongera kuvuga umugore, ahubwo ujye uvuga umugore wawe kugirango numveko utewe ishema no kuba umfite!” Peter aramusubiza ati:”Najyaga nibeshyako ari njye uterwa ishema no kuba ngufite nk’umugore wanjye kandi mwiza nkunda cyane none nawe uterwa ishema no kwitwa umugore wanjye, niba ariko bimeze uzakomeze uterwe iryoshema nanjye nzakomeza kugukunda uko iminsi isimburana iteka!” Milka aramusubiza ati:”Mbaye ntaterwa ishema nawe nta n’ubwo nakwegera!”

Martin na we yari yasuye Pamela baganira aramubwira ati:”Wambabariye ukankubita urushyi nkarebako ntari kurota?” Pamela aramusubiza ati:”Ntabwo urota mukunzi ibyo ubona ni ukuri ntampamvu yo kugukubita urushyi cyangwa kugora ikindi kintu cyose cyakubabaza kugira ngo ukunde umenyeko utari kurota ahubwo ninjyewe wagakwiye kubigusaba !” Martin aramubwira ati:”Ntushobora kumva ukuntu umutima wanjye utuje ntitaye ku kuba naje hano kandi mu minsi ishize ntari buhahingutse ibirenge byanjye bitewe n’impamvu nawe ubwawe uzi ahubwo bitewe n’uko umucyo w’umutima wanjye wari watwawe kure cyane aho ntashobora kumenya, ahubwo byari byatewe n’iki mukunzi kugirango mbirwanye nivuye inyuma ubutaha bitazagaruka?”

Pamela aramusubiza ati:”Narabikubwiye kandi nzanabisubiramo kenshi ko ikibazo cyari cyabayeho ko kitari cyavuye kuri wowe ahubwo cyari icy’imyumvire yanjye, gusa ndagira ngo nkumenyesheko ubu namaze kukigaho kandi kitazigera cyongera gufata umwanya mu buzima bwanjye kuko nubwo uvugako wari wabonye umwijima mu mutima wawe, njyewe siko biri ahubwo numvaga nararenze kuba mu mwijim ahubwo ngeze aho ngiye gupfira kuko n’umwuka wari utakinjira mu mubiri wanjye nk’uko bikwiye!” Martin aramusubiza ati:”Humura ndahari kugirango dufatanyirize hamwe kurwanya ikibazo cyabaye hagati yanjye nawe kigatuma umubano wacu uzamo agatotsi!”

Martin akivuga atyo Pamela yahise amubaza ati:”Kokose witeguye guhangana n’icyo kibazo?” Martin aramusubiza ati:”nditeguye kandi cyane ahubwo wowe mbwira igikenewe kugira ngo umbwire uwaduteranyije!” Pamela aramusubiza ati:”Koko ndabyemeye uri kurota na n’ubu ntabwo urasobanukirwako turi kumwe ariko kanguka ndahari!” Martin aramusubiza ati:”Nta kibazo ndeka nkomeze nirotere kuko izo ndi kuroto ndumva ntacyazirusha uburyohe cyangwa unkangure nkuko nabigusabye mbere!” Martin akivuga atyo Pamela yahise amusubiza ati:”Ahubwose uwagukangura muri ubu buryo?”

Martin aramubaza ati:”Ubuhese?” Pamela amusoma ku itama; akimusoma akokanya Jacques yahise yinjira maze abageraho Pamela atararekura Martin maze ahita avuga ati:”Ibi ni ibiki koko?” akomeza agira ati:”Ndarota cyangwa ibyo mbona nibyo?” arongera ati:”Ariko uyu ntabwo ari Pamela nabyaye ubanza bantuburiye!”

Ndayiaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza