Inkuru z’uruhererekane

Episode 20: Urushyize cyera! Martin akoze mu nkovu Jacques, imigambi mibisha iramupfubanye

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 20: Urushyize cyera! Martin akoze mu nkovu Jacques, imigambi mibisha iramupfubanye

Jacques akomeza agira ati:”Ni gute usigaye ugira abashyitsi ukabihererana ntumbwire cyangwa ngo ubwire mama wawe tube twagufasha kubakira?” Pamela aramusubiza ati:”Oya Papa nanze kubagora mbakura ku kazi kandi na Martin yaje antunguye!” Martin na we amaze gusuhuza Jacques yahise amubwira ati:”Rwose ntimurenganye Pamela kuko nta kosa yakoze ahubwo amakosa ni ayanjye, njyewe waje kumusura mutunguye kandi rwose munyumve nanjye ni uko nari nyuze hano mvuye ku kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha gukurikirana ikibazo cya wa muvandimwe wanjye maze nanga guca ku rugo ntabasuhuje!”

Martin yamaze kuvuga gutyo maze Jacques ahita arambika igikapu yari afite hasi maze aricara niko kumubaza ati:”Nonese hari icyizere baguhaye cy’uko abishe Pablo bazaboneka?” Martin aramusubiza ati:”Bakomeje kumpa icyizere kuko baracyakora amabazwa ku bantu bose bari bafunganye na Pablo gusa njyewe nta cyizere….!” Atarakomeza Jacques aramubwira ati:”Njyewe rero nubwo ntakunda guca abantu intege ariko rwose iyo ndebye mbona biriya bintu wirirwamo byo gushakisha uwishe Pablo uri kuvunikira ubusa kuko buriya birashobokako bakuvunira ubusa bakubeshya ahubwo wicunge utazabigwamo!”

Jacques akivuga atyo Pamela yaramusubije ati:”Oya, Papa ntabwo bishobokako muri ikigihugu haba hari abantu bagikora gutyo kuko buri wese azi inshingano ze bwite!” ariko Jacques aramusubiza ati:”Byihorere wa mwana we ntabwo urahura nabo ngo wirebere!” Pamela aramusubiza ati:”Erega kuba warahuye n’umuntu utubahiriza inshingano ze kandi akaba adaha agaciro abamugiriye icyizere bakamushyira mu nshingano, ntabwo bisobanuyeko abantu bose ariko bameze!” akivuga atyo Jacques yahise abwira Martin ati:”Wamwumviseko umukobwa wanjye afite ubwenge no kubaka urugo bitazabagora, ubwo rero uba unshakira ishimwe ry’umubyeyi (inkwano) rihagije kuko nareze neza!”

Martin aramusubiza ati:”Erega abakobwa benshi bitwa abanyabwenge ndetse abandi benshi bitwako ari beza ariko uyu niwe wenyine mwiza ndetse akaba n’umunyabwenge niyo mpamvu rero njyewe inkwano n’impano muzanyaka nzabitanga ariko mukamunshyingira kuko niwe nategereje mu buzima bwanjye kugira ngo ambere icyuzuzo kandi ambere mama w’abana banjye!” Pamela ahita avuga ati:”Ni ukuri nishimiye ukuntu wowe na Papa muhuye mukaganira neza, ahubwo kuki mutahuye mbere hose ko numva muganira neza?” Martin aramusubiza ati:”Inkono ihira igihe mukunzi, buriya igihe gikwiye cyari iki; ahubwo rero munsezerere na Mama wawe kuko njyewe ndatashye!”

Martin yasezeye Jacques maze Pamela aramuherekeza nuko Jacques yinjira muri cya cyumba cye yita icyo gusomeraho ahita yikingirana niko gufata telephone ahamagara Robert amubwira ati:”Umva nonaha ndabashaka mwembi hano mu rugo iwanjye dupange gahunda kuko imbeba ikomeje kwegera ubutunzi kandi bishobora kukubera bibi, ubwo rero kora ibishoboka witandukanye nayo !” Robert aramusubiza ati:”Nitwaze ikise?” Jacques aramusubiza ati:”Bibaye byiza wazana ya acid (aside) kuko icyo tugiye gukora ni ukwangiza amayira yose imbeba inyuramo ishaka kurya imyenda yacu!”

Antony na we yaganiraga na Director maze director abwira Antony ati:”Ariko buriya njyewe najyaga numva amagambo avugwa kuri Jacques nkagira ngo ni munyangire z’abantu ariko noneho iby’iyi carnet ndetse n’aya mashusho binteye ubwoba!” Antony aramusubiza ati:”Njyewe iyo iza kuba iyi carnet yonyine nari kuvugako ari uguhangana kuri hagati ye na Prince ariko kandi aya mashusho amwerekana asohokana amafaranga nayo ubwayo arerekanako ari uwo gukekwa!” director aramubwira ati:”Wowe ahubwo ntabwo witegereje ngo uboneko igikapu yinjiranye ataricyo yasohokanye!”

Antony aramusubiza ati:”Rero njyewe natangiye no gukekako byaba bifite aho bihurira no kuba duhura n’ikibazo cy’amafaranga y’amiganano!” director aramusubiza ati:”Twebwe nta bushobozi bwimbitse tubifiteho, ariko nanone iki nicyo gihe kugirango turebe icyo gukora mu maguru mashya!” Antony aramusubiza ati:”Nonese waretse tukabishyikiriza ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha ko babikurikirana maze tukareba ikivamo?” Director aramusubiza ati:”Ariko n’ubundi nta mpamvu yo guhishira ukekwaho icyaha kuko byaba bimeze nk’ubufatanyacyaha, ahubwo iyo nama yawe ndayemeye ni iy’ukuri!”

Peter na Robert nyuma yo kuvugana na Jacques bari bahagararanye ku muhanda baganira Peter abaza Robert ati:”Uwo muntu udutiza moto uramwizeye ku buryo atazaduteza abantu?” Robert aramusubiza ati:”Ahubwose icyangombwa ni ukumwizera cyangwa icy’ingenzi ni ukubona moto kandi nzima yo gukoresha igikorwa nkuko cyapanzwe!” Robert akomeza agira ati:”Usibye n’udutiza moto, n’umugore wawe cyangwa inzoka yo munda ntigomba kumenya uko izi gahunda ziri kugenda kuko ibyo tugiye gukora bigiye hanze twafungwa!” Peter aramusubiza ati:”Ibyo ndabyumva,ahubwo ceceka ndabona ahageze!”

Ntibyatinze Peter atangira gutwara moto ahetse Robert maze Robert aramubwira ati:”Ndatekerezako igipangu uriya muhungu atahamo wamaze kukimenya neza ku buryo nta handi uri buparika!” Peter aramusubiza ati:”Ndakizi cyane kandi gahunda uko iri bugende bambwiyeko ubimbwira ndumva rero wambwira kugira ngo ntaza kwibeshya nkabikora nabi kandi urabiziko gahunda nk’izi ntazimenyereye!” Robert aramusubiza ati:”wowe ibyo uri bukore biroroshye nta kibazo!” akomeza agira ati:”Wowe nituhagera urahita wambara iyo myenda imeze nk’iy’abakanishi maze utangire witware nk’uri gukanika iyi moto nanjye ndakomeza mpagaze kandi umenye ntukuremo ingofero hatagira ukumenya !”

Robert akomeza agira ati:”Ubwo najye ndaba mfite telephone ku gutwi njijisha meze nk’uvugana n’umuntu, ubwo ndaba ntegerejeko asohoka kuko agisohoka ndahita mumena iyi aside (acid) mu maso, ubwo nawe ube witeguye kuko moto itagomba kuzima kuko turahita tuyicaraho tugende!” akivuga atyo Peter ahita amubaza ati:”Nonese ko numvise uvugana na boss ko uriya muhungu tugiye kureba ari umucuruzi, waba ufite amakuru y’uko ari mu rugo?” Robert aramusubiza ati:”Umuntu waduhaye amakuru yatubwiyeko aheruka ku kazi mugitondo kandi na boss ubwe yanyibwiriyeko bahoranye, ubwo rero ntabwo dushobora kwibeshya!”

Peter na Robert bakomeje kugenda na Moto maze bidatinze bagera kwa Martin maze batangira gukora gahunda zabo nkuko babipanze nuko mu gihe gito cyane bagiye kumva bumva intambwe z’umuntu uza yegera urugi rw’igipangu maze Robert abaza Peter ati:”Uriteguye ku buryo duhita tugenda?” nuko Peter aramusubiza ati:”Ibisigaye byose birareba wowe kuko njyewe ibyanjye biri ku murongo!” muri ako kanya za ntambwe z’umuntu zakomeje kwegera urugi rw’igipangu maze agikingura ngo asohoke ya aside (acid) bahita bayimumena mumaso; bakiyimumenaho bahise burira moto barahunga nkuko babipanze.

Mu nzira bagenda Robert yabajije Peter ati:”Ariko ko mbona wahise ukonja byagenze gute?” Peter aramusubiza ati:”Ariko wowe ntiwabonyeko twibeshye ku muntu?” Robert aramusubiza ati:”Nonese nyine niba twibeshye uragirango dusubire kubikosora?” ariko Peter aramusubiza ati:”Ariko ibaze ari wowe wasuye umukunzi wawe maze wasohoka aguherekeje bakamusukaho acid nk’iriya?” akomeza agira ati:”Disi umuhungu byamuyobeye atangira kurira aho gushaka uko yatabara umukobwa!” ariko Robert aramusubiza ati:”Mvanaho iyo miteto yawe njyewe nakoze icyo nagombaga gukora kandi ibyo ni ibikureba komeza uririre abapfuye niba wumva uri umupfu mugenzi wabo!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza