Imyidagaduro

Amashiramatsiko ku ndirimbo ya Karahanyuze " Elina" inkuru y’impamo yabayeho

Yanditswe

kuwa

Amashiramatsiko ku ndirimbo ya Karahanyuze

Indirimbo " Elina " yamenyekanye mu mvugo " Mu mihanda Kigali Butare"ni indirimbo yakunzwe n’abantu batari bacye ya karahanyuze. Bushayija Pascal wayihimbye avuga ko ari inkuru y’impamo y’urukundo rwe n’uyu mukobwa.

Bushayija Pascal ni umuhanzi nyarwanda wo mu myaka yo ha mbere ufite ibihangano byinshi by’indirimbo za karahanyuze iyi ndirimbo Elina iri mu zakunzwe cyane.

Bushayija Pascal yavutse mu mwaka 1957, avukira mu cyahoze ari Prefecture ya Gisenyi kuri ubu ni mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, ni umugabo w’igikwerere wubatse akaba afite abana babiri b’abakobwa.

Iyi ndirimbo avuga ko iri inkuru mpamo. Ati" Mu mwaka wa 1987 twari twatashye ubukwe i Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu, nuko mpura n’umukobwa muri ubwo bukwe amaso yanjye aramubenguka"

Avuga ko yagerageje gushakisha aho uwo mukobwa akorera dore ko byari bigoye icyo gihe kuko uburyo bw’itumanaho bwari bugoranye . Ati" Namenye ko ari umwarimu i Butare maze tukajya twandikirana amabaruwa binyuze mu i posita"

Bushayija avuga urugendo rwe n’uyu mukobwa rwaje guhagarara ubwo bamwimuraga ku kigo yigishagaho maze baburana ubwo. Ati" Nakomeje kwandika amabaruwa ariko simbone igisubizo nuko nigira inama yo kujya kumushaka ariko njyezeyo nsanga baramwimuye nuko mubura ubwo"

Inkuru yo kubura uwo mukobwa niho inganzo yavuye kuko yahise yihutira gukora igihangano gisa n’ikirangisha uyu mukobwa Elina maze indirimbo ikajya inyuzwa kuri Radio Rwanda, gusa n’ubundi ntibyamuhiriye kuko atongeye kumubona ahubwo akongera kumubona yarashaje.

Bushayija Pascal ni umuhanzi ubifatanya n’impano y’ubugeni yo gushushanya kuko yabyize ku ishuri ry’ubugeni ku Nyundo. Ubu afite ibihangano byinshi yakoze harimo n’ibyagiye bihabwa ibihembo bikomeye.

Kimwe mu bihangano bye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza