Inkuru z’uruhererekane

Episode 22: Urushyize cyera! Pamela yabonye imashini ikora amafaranga, Jacques na Robert barafungwa

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 22: Urushyize cyera! Pamela yabonye imashini ikora amafaranga, Jacques na Robert barafungwa

Jacques akihagera yahise abwira Pamela ati:”Ese nan’ubu uracyandakariye,ko nagusabye imbabazi imbere ya mama wawe koko byari ngombwako ubwira Cherie wawe ibyobyose?” ariko Pamela aramusubiza ati:”ahubwose icyo ntamubwira ni iki ko ahubwo unshiye mu ijambo ntaramara kumubwira ahubwo reka…..!” atarakomeza Jacqes yaramucecekesheje ariko Pamela arabyanga niko kumubwira ati:”oya,na we nagume hano amenyeko biriya byose ari wowe wabiteye!” ariko Jacques aramusubiza ati:”ndavuzengo ceceka none aha!”

Martin yabonye ibintu bimeze nabi yahise avuga ati:”nta mpamvu yo kugira ngo mbabere intandaro yo kutumvikana, reka mbe nsohotse ndaza kugaruka mwamaze kuvugana kugirango ntababangamira!” Martin ahita asohoka arigendera;akimara gusohoka Jacqes yahise abwira Pamela ati:” nta soni,wowe nturebako kutumva kwawe ariko kukuryamishije ahangaha?” ariko Pamela aramusubiza ati:”Papa sigaho kunkomeretsa umutima kuko umubiri wowe warawangije,uramara kumpemukira ukagerekaho n’amagambo angina gutyo?”

Jacques aramusubiza ati:”Erega mwana wanjye umubabaro ufite ndawumva,ariko kandi umbabarire sinakwihangana ngo nanirwe kukubwirako gukururana n’uriya muhirimbire wawe usohotse aribyo byagushyize mu kaga kangana gutya!” Jacques akivuga atyo Pamela yaramusubije ati:"ariko”Papa uzakomeza gusuzugura ndetse no guhemuka ugeze ryari koko?” akomeza agira ati:”hanyumase niba gukomeza gukundana na Martin aribyo byanshyize mukaga kangana gutya iriya mashine ikora amafaranga nabonye murugo nayo ni Martin wayizanye?”

Pamela akivuga atyo Jacques yafashwe n’ubwoba maze ahita akebuka inyuma ye ngo arebeko nta muntu uri hafi aho abonye ko nta wuhari ahita yicara iruhande rwa Pamela niko kumubaza ati:”Hanyumase mwana wanjye,nta kindi kintu wahabonye ko nabyumvise winjiye mu cyumba cyanjye cy’ibanga?” Pamela aramusubiza ati:”nta kindi kintu nahabonye cyakoze nahabonye ibindi bintu,harimo nka gahunda y’uko wishe inshuti ya Martin,ndetse ninabwo namenyeko uriya ngo ni Robert wahoraga umbeshyako ari ukugenzurira imishinga ari umwicanyi ruharwa mukorana ndetse n’ubutumwa wamuhaye yaraye abungejejeho nasuye Martin ariko uribeshya Martin yambwiyeko atazigera anyanga!”

Jacques yumvise ayomagambo noneho ararakara niko kubwira Pamela ati:”byanze bikunze ibi bigomba kurara birangiye kuko….!” Atarakomeza Pamela amufata ukuboko niko kumubwira ati:”Papa wirakara cyangwa ngo ufate imyanzuro ikarishye ndagukunda kandi sinarota nkwigurana nawe urabizi,kuko iyo nza kuba ntagukunda mba narabivuze,ikindi kandi rwose sinanaguhishako uwitwa Peter muri gukorana muri iyiminsi avukana na wawundi Robert yiciye muri gereza kandi ko impamvu nyamukuru ari ukugirango akwihimureho,ubwo rero ntabikubwiye ngo wirwaneho sinaba ndi umukobwa wawe!”

Nyuma y’iminsi ibiri bibaye Prince yari yitabye Director mubiro maze aramubwira ati:”Ndagira ngo unsobanurire aho umaze iminsi kandi niba akazi kakunaniye uvuge tugusezerere!” akomeza agira ati:”Usigaye ubona Jacques adahari ukigira ibyo ushaka?” Prince aramusubiza ati:”Ariko Boss uwababwira ibyambayeho namwe mwakumirwa kandi mwangirira impuhwe kuko birababaje!” director aramubaza ati:”Ariko ubundi ko nziko udasanzwe unywa inzoga ndetse hakaba hakiri mugitondo utambeshya ngo wahuye n’akazi,iyo myenda wambaye wagirango wayitoraguye mu kimoteri yandujwe n’iki?”

Prince aramusubiza ati:”Ndagira ngo mbabwireko iminsi mumaze mwarambuze nari ndi muri gereza (amuhereza urwandiko bamuhaye bamufunguye)!”akomeza agira ati:”Umunsi mperuka kukazi natashye ntinze maze ngeze mu rugo,nkimara kwinjira numva umuntu arakomanze mu gukingura nasanze ari abakozi b’ikigo cy’ubugenzacyaha ndetse n’abapolisi,bambwirako banshaka,ubwo nagiye imbere baranjyana,sinigeze mburana cyangwa ngo mbarwanye,ubwo rero nagezeyo bambwirako nkurikiranyweho icyaha cyo kwigana amafaranga!” Prince akivuga atyo Antony yahise yinjira niko kubwira Director ati:”Boss munyihanganire nabatindiye ariko nanjye sinjye!”

Director aramubwira ati:”Icare aho utege amatwi uburyo ya mafaranga twahoraga dukeka kuri Jacques burya ari Prince uyakora!” akivuga atyo Antony yahise avuga ati:”non c’est pas possible (oya,ntibishoboka) akaba akicaye hano atarashyikirizwa ubutabera n’igihombo yaduteje ndetse n’igihugu muri rusange!” ariko Prince aramubwira ati:”Ariko birakwiyeko muntega amatwi nkababwira ibyanjye!” director aramubwira ati:”Komeza nyine tuguteze amatwi!” Prince arababwira ati:”n
Namaze kubwira icyo bamfatiye ngerageza kwiregura ariko biranga kuko banyerekaga igikapu cyuzuye amafaranga y’amiganano bakuye iwanjye kandi koko bajya kuhankura bagitoye ndeba!”

Prince akomeza agira ati:”Burya iyo ntaza kuba narashyize camera iwanjye zicunga umutekano (CCTV Camera) na n’ubu mba nkiriyo Antony aramubaza ati:”Nonese uvanyweyo n’iki?” Prince aramusubiza ati:”Nabasobanuriyeko ntazi aho icyo gikapu cyavuye mbasaba kureba amashusho kuri camera z’iwanjye maze barebye babona umuntu wabikoze,ndetse ubu igitumye mvayo ni uko bamubajijeko anzi akabihakan ariko njyewe nabonye muzi!” akivuga atyo Directo yahise amubaza ati:”Umuzi hehese?” Prince aramusubiza ati:”Ntabwo ari cyane ariko nziko ari wa rwiyemezamirimo Jacques yazanaga ku kazi!”

Muri icyo gitondo Jacques yasohotse mu cyumba yihuta ariko Rose aramubwira ati:”Nonese ko utambwiye igihe uzagarukira?” Jacques aramubwira ati:”Harya sinakubwiyeko ari icyumweru cyonyine tuzamarayo!” Rose aramubwira ati:”Ariko rwose ntiwari ukwiye kujya muri mission (misiyo) y’akazi ngo unsigire umwana urembye kuriya,ubuse ahubwo urugo ruzaba urwande?” Jacques aramusubiza ati:”Ntako ntagize ngo bashake undi unsimbura ariko biranga ubwo rero nta kundi uzagerageze ntituzatinda kandi nabonye na wa mukwe wacu amwitayeho muzafatanya!”

Jacques yahise asohoka yihuse maze ageze mu modoka areba mu gikapu maze aravuga ati:”ok,ndabona ibyangombwa byuzuye,reka nisohokere mu gihugu hato ntazavaho mfatwa kuko na cya Robert najyaga nkoresha ndabona kidafata telephone,ahubwo reka nihute nyure kuri bank amafaranga ahari nyakenyerereho kuko ndabizi ubu ubwo iperereza ryatangiye gukorwa nanjye byazangiraho ingaruka kandi uburoko sinazabukira.

Martin na Pamela baganira Martin yabwiye Pamel ati:”Ni ukuri njyewe ndumva ndi kurota!” Pamela aramusubiza ati:”Nnjyewe Papa ndamuzi iyo ntamujijisha yashobora guhita aniga ngapfa kuko ni umuntu ureba igisubizo cy’ikibazo afite muri ako kanya ntabwo ajya areba ingaruka z’umwanzuro afashe ngo arebe mubihe bizaza,ubwo rero kuba namweretseko mushyigikiye byamuremyemo umutima ku buryo no kumufata biza koroha!”

Pamela akimara kuvuga atyo Martin yaramubwiye ati:”Ahubwo ubanza ari wowe ntwari bavuze naho abandi barabeshya,umukobwa wemeye kwiregera papa we muri leta kugira ngo akurikirwanwe koko?” Pamela aramusubiza ati:”Nubwo wagira imbabazi zingana gute burya igihe kiragera zigashira!” akomeza agira ati:”Nonese nawe,yigana amafaranga y’igihugu kandi uzi uburyo bitera igihombo,yishe uwo bafatanyaga ngo atazamushinja,none ageretseho no kunyangiza,ese buriya icyari kuzakurikiraho wowe urumva ari iki?”

Jacques yasohotse muri bank yihuta maze afata ibikapu bibiri yari afite abishyira mu modoka nuko agaruka mu imbere muri bank akinga ibiro bye maze arasohoka akingura imodoka ariko atarinjira yumva umuntu amukomanze mu bitugu akebutse abona ni umupolisi ufite imbura aramubwira ati:”Uyu muntu turi kumwe aragushaka (amwereka uwari wambaye imyenda isanzwe (civilian)!” uwo muntu amwereka ikarita y’akazi n’urwandiko rumusabira gufatwa (arrest warrant) aramubwira ati:”ugiye gukurikiranwa n’ubutabera kandi turakujyana!”

Iminsi yakomeje kwicuma maze bidatinze Pamela abona ubuvuzi arakira maze umunsi umwe aganira na Mama we (Rose) aramubwira ati:”Mama nishimiye uko wakomeje kunyitaho kandi rwose warakoze!” nyina aramusubiza ati:”Mwana wanjye kwita ku mwana ni inshingano z’umubyeyi,ariko igishimisha umubyeyi ni ukubona umwana akora neza kandi rwose kugeza ubu mbona nta na kimwe utakoze neza mu byo nakwigishije!” Pamela aramubaza ati:”Mama ndashaka kugusaba imbabazi!” Rose aramubaza ati:”Wakoze iki mwana wanjye!” akomeza agira ati:”Umbabarire utantera agahinda nkako Papa wawe yanteye ngo ube waratwaye inda kandi nari ntegereje ibirori byawe by’ubukwe!”

Pamela aramusubiza ati:”Mama,urabizi sinakora iryo kosa ariko iryo nakoze riraremereye!” Rose aramusubiza ati:”Niba atari iryo rwose irindi waba warakoze ndikubabariye utararivuga!” Pamela aramubwira ati:”Mama ninjye wahamagaye abapolisi bafashe papa kuko biriya byose aregwa nk’uko yanabyiyemereye mu rukiko nari naramenyeko yabikoze!” Rose aramusubiza ati:”Sinavuga ngo nshimishijwe n’uko watumye afungwa,ariko kandi kumuhana bizatuma n’abandi batekerezaga gukora nk’ibyo yakoraga babicikaho,ariko reka twizereko ubwo yemeye icyaha akanasaba imbabazi azakatirwa igihe gito maze akagauka!”

Pamela aramusubiza ati:”Nta kibazo mama nzahaboneka kandi na Martin yambwiyeko azifatanya nanjye kuri uwo munsi!” Rose aramubwira ati:”Cyakora uriya mwana yabaye intwari ahubwo iyaba nari mfite undi mukobwa namubashyingira mwembi kuko nabonye akunda umuryango!” Pamela aramusubiza ati:”Kuko Imana yari iziko mfuha cyane rero yakumpaye njyenyine kandi koko Martin azantwara njyenyine kandi rwose nziko azakomeza kunkunda no kunkundira umuryango nkuko yari asanzwe abikora!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

=====END=========

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza