POLITIKE Y’U RWANDA

MU MAFOTO: Miss Nishimwe Naomie yatanze imfashanyo y’ibiribwa asaba na bagenzi kugira icyo bakora be

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
MU MAFOTO: Miss Nishimwe Naomie yatanze imfashanyo y’ibiribwa asaba na bagenzi kugira icyo bakora be

Miss Rwanda 2020 yashyikirije umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge imfashanyo igenewe abadashoboye kubona ibyo barya muri minsi abantu batari kubasha kujya ku mirimo yabo ya buri minsi kubera Coronavirus.

Mu gihe isi n’u Rwanda muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abaturage basabwe kuguma mu ngo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, abaturage bakomeje kugaragaza ko bibagoye kubona ibyo kurya bityo leta yiyemeza kugoboka abadashobora kubona ibibatunga muri iyi minsi itoroshye.

Miss Nimwiza Naomie yagaragaje umutima wo gufasha agenera abatuye mu murenge wa gitega inkunga y’ibiribwa muri iyi minsi.

Nyuma yoshyikiriza iyi nkunga ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega, Missi Naomie yasabye bagenzi bamubanjirije kwambara iri kamba gutera ikirenge mucye bakagira icyo bagenera abadashobora kubona ibibatunga muri iyi minsi.

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yanditse avuga ko yiteguye kugira icyo afasha mu murongo w’ubwiza bufite intego. Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yavuze ko nawe yiteguye kugira icyo akora ashima Miss Nishimwe Naomie wababanjirije.

Miss Naomie yasabye abamubanjirije kugira icyo bakora

Kayibanda Mutesi Aurore Nyampinga w’u Rwanda 2012, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 nabo bavuze ko biteguye gushyigikira Leta muri iki gikorwa.

Mu Rwnda, abagera ku 105 bamaze kwandura iki cyorezo cya Coronavirus. Nta n’umwe kirahitana. Barindwi (7) barasezerewe basubira mu miryango yabo nyuma yo kugaragaza ko nta bwandu bw’iki cyorezo bagifite.

Abanyarwanda bari mu cyumwe cya gatatu cyo kuguma mu rugo
Miss Nishimwe Naomi yatanze imfashanyo y’ibiribwa
Ibiribwa Miss Naomie yabishyikirije umurenge wa Gitega

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza