New article No21746

Imikino

Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi w’iyi kipe bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi w’iyi kipe bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA ngo basobanure imyitwarire yabaranze mu minsi yashize.

Bimwe mu byo bakurikiranweho harimo amagambo aharabika abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, aho Sadate yanditse ku rukuta rwa Twitter amagambo agaragaza ko FERWAFA iyobowe nabi bityo ko bibaye byiza abayobozi bayo bakwegura.

Ubwo butumwa bwagiraga buti,’’Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere bufitiwe n’abo buyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe…”

Aya magambo yayavuze mu gihe ikipe ya Rayon Sports yari imaze guhabwa ibihano na FERWAFA kubera kwikura mu irushanwa ry’Ubutwari. Rayon Sports yavugaga ibi kubera FERWAFA yari yanze ko iyi kipe ikinisha bamwe mu bakinnyi yari yaraguze bari batarabona ibyangombwa.

Ikipe ya Rayon Sports yikuye muri iri rushanwa ivuga ko idashobora kwitabira irushanwa idafitemo inyungu, ahubwo ko igomba kwikomereza imyitozo.

Ni irushanwa ryakinwe mu mpera za Mutarama, risozwa tariki ya 01 Gashyantare. APR FC niyo yegukanye igikombe nyuma y’uko inganyije ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa n’ikipe ya Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports.

Aba bayobozi bombi bagomba kwitaba aka kanama kuwa kane w’iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2020.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza