New article No21746

Imyidagaduro

Nsengiyumva Igisupusupu agarutse mu isura nshya, azanye indirimbo yise Isubireho

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Nsengiyumva Igisupusupu agarutse mu isura nshya, azanye indirimbo yise  Isubireho

Nyuma y’iminsi atumvikana mu ruhando rwa Muzika, Nsengiyumva wamenyekanye nka "igisupusupu" yongeye kumvikana ararikira abakunzi be indirimbo nshya agiye gushyira hanze.

Ni agace k’iyi ndirimbo kashyizwe hanze na Alain Muku ureberera inyungu z’uyu muhanzi kumvikanamo ijwi n’igicurangisho uyu muhanzi asanzwe akoresha mu ndirimbo ze zose yagiye ashyira hanze.

Ubutumwa Alain Muku yashyize hanze kuri instagram ye

Muri aka gace humvikana aya magambo agira ati“Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, ti ‘Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga.”

Alain Muku ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo izajya hanze vuba ariko na none ikazaza itunguranye(Surprise).

Nsengiyumva Francois cyangwa Igisupusupu wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Maria Jeanne’, ‘Icange Mukobwa’, Rwagitimam... ntiyaherukaga kumvikana mu itangazamakuru cyane ko nta n’indirimbo yaheruka gusohora, aheruka iyitwa ‘Umutesi’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

Kanda hano wumve aka gace k’iyi ndirimbo " https://www.youtube.com/watch?v=qQQYMCmVHTU


Nsengiyumva Igisupusupu yagarutse mu isura nshya


Nsengiyumva Igisupusupu yifotoje nk’umukinnyi wa Basketball


Nsengiyumva watunguranye muri muzika Nyarwanda akundwa n’abatari bake

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza