POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa 50 bari bafungiwe gukuramo inda

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa 50 bari bafungiwe gukuramo inda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

Iyi ngingo igira iti "Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga."

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa 50 bari bafungiwe gukuramo inda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza