New article No21746

POLITIKE Y’U RWANDA

MU MAFOTO: Minisanté yashyikirijwe robots 5 zizifashishwa mu gupima indwara z’ibyorezo harimo na COVID-19

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
MU MAFOTO: Minisanté yashyikirijwe robots 5 zizifashishwa mu gupima indwara z’ibyorezo harimo na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yashyikirijwe robots eshanu zizifashishwa mu gupima indwra z’ibyorezo harimo na COVID-19 kimaze guhitana abasaga miliyoni 4.9 ku isi.

Izi robots Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ni yo yazishyikirije MINISANTE ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), zikaba zarahawe amazina y’Ikinyarwanda ari yo: Akazuba, Ikizere, Mwiza, Ngabo, na Urumuri.

Izi robots zifite ubushobozi bwo gupima abantu hagati ya 50-150 ku munota umwe. zishobora kwifashishwa mu kugeza amafunguro ku barwayi, kubika amakuru no guha amakuru umuganga uri ku izamu mu gihe hari impinduka zibaye ku murwayi.

Mu bindi izi robots zikora harimo kuburira umuntu wambaye nabi agapfukamunwa, no guhuza umuganga n’umurwayi mu buryo bw’iyakure bwa ’video conference’ .

Umumaro ukomeye w’izi ’robots’ ahanini ni ukugabanyiriza abaganga ibyago byo kwandura COVID-19 zibarinda guhura kenshi n’abarwayi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi, kandi zitume abaganga badahura n’ibyagira ingaruka ku buzima bwabo.
Yakomeje avuga ko kuba inzego zitandukanye ziri gushyira hamwe kugira ngo zishake ibisubizo byo guhangana na Covid-19, ari ibyo kwishimira. Ikaba ari indi ntambwe u Rwanda ruteye mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.

Izi robots zigiye gutangira gukoreshwa mu gihe u Rwanda rufite abanduye bagera kuri 308, nta numwe urapfa mu gihe abantu 209 bavuwe bagakira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza