Imikino

Akagera Business Group (ABG) yafatiriye Bus ya Rayon Sports

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Akagera Business Group (ABG) yafatiriye Bus ya Rayon Sports

Akagera Business Group (ABG) yafatiriye imodoka ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa kwishyura arenga miliyoni 36 Frw yasigayemo.

Rayon Sports nk’ikipe iri mu bibazo by’uruhuri by’amikoro birimo n’ibirarane babereyemo abakinnyi n’abandi bakoze ba Rayon Sports hiyongeraho ideni rya miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda (36,000,000 FRW) Rayon Sports ibereyemo ABG.

Aganira na Radio 10, Abraham Kelly uri gukora nk’umunyamabanga wa Rayon Sports yemeye ko iyi modoka yasubiye mu maboko ya banyiri ayo.

Abraham Kelly “Kubera ko amasezerano atubahirijwe byabaye ngombwa ko Akagera kisubiza imodoka”

Ikipe ya Rayon Sports yari yaguze iyi modoka muri gahunda yo kugira ngo ijye ibafasha mu ngendo z’abakinnyi bajya mu myitozo, ku bibuga by’imikino n’ahandi iyi kipe iba yakoreye ibikorwa bitandukanye. Muri Miliyoni 90 bayiguze, kuri ubu barishyuzwa miliyoni 36 bataratanga.

Akagera Business Group (ABG) yafatiriye Bus ya Rayon Sports

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza