POLITIKE Y’U RWANDA

Rwanda: Abantu batandatu banduye COVID-19, hakira barindwi

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Rwanda: Abantu batandatu banduye COVID-19, hakira barindwi

Minisiteri y’Ubuzima (Minisanté) yatangaje ko none kuwa 20 Gicurasi 2020, mu bipimo 982 byafashwe habonetsemo abarwayi ba COVID-19 bagera kuri batandatu (6), umubare w’abanduye ugera kuri 314, mu gihe hakize abantu 7.

Umubare w’abamaze kwitabwaho bagakira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda ni 216 , bivuze ko abakirwaye ari 98.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 53317 harimo 982 byafashwe mu masaha 24.

Iyi Minisiteri kandi kandi ivuga ko abarwayi bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi ko bari koroherwa.

Mu bindi byatangajwe na Minisanté ni uko abanyarwanda bagomba kwambara agapfukamunwa mu gihe bavuye mu rugo ndetse n’iyo bahuye n’abandi benshi nko mu nsisiro n’ahatuye imiryango myinshi.

Umwe mu mwanzuro wasohotse mu nama y’Abaminisitiri, ni uko abazinjira mu gihugu bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ariko bakiyishyurira buri kimwe kizabagendaho. Gusa ibi ntibireba abari imbere mu gihugu.

Mu Rwanda imirimo imwe n’imwe yemerewe gukorwa ariko hakimakazwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, nko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa no gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,... no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora no guhumeka bigoranye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza