POLITIKE Y’U RWANDA

Nyaruguru: Gitifu na ba Agoronome batawe muri yombi

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Nyaruguru: Gitifu na ba Agoronome batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Kanyarwanda Eugene aho akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza imbuto n’ifumbire.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yafunganwe n’abashinzwe ubuhinzi babiri (agronomes ) b’Imirenge ya Nyabimata, Kivu na Ruheru ku cyaha cyo kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byari bigenewe abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francçis yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitte, ati, "Akarere ka Nyaruguru gashyikirije RIB ES w’umurenge wa Kivu, ucyekwaho uruhare rwo kunyereza ibyagenewe abaturage . Ntituzihanganira uwo ariwe wese unyereza iby’abaturage. umuyobozi mwiza n’ucyemura ibibazo by’abayobora, si urya ibyabo."

Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu Ingingo ya 176 ivuga ko
Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza