Imyidagaduro

Itsinda C&J ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ’Wasiwe’ ivuga ku bihe isi igezemo

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Itsinda C&J ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ’Wasiwe’ ivuga ku bihe isi igezemo

Itsinda C&J rigizwe n’abakobwa babiri bashyize hanze indirimbo nshya bise ’Wasiwe’ igaragaza ibihe isi irimo ndetse no gusaba abayituye guhinduka.

Iri tsinda rimaze gusohora indirimbo zisaga 20, rikorera mu karere ka Musanze ariko bafite intego yo kugeza ubutumwa mu gihugu cyose binyuze mu ndirimbo.

Ubwo bashyiraga hanze indirimbo ’Wasiwe’ babwiye Makuruki.rw ko bitegereje aho isi igeze bakabona ko hari ibikeneye guhinduka kugira ngo isi ibe nziza kurushaho.

Umwe mu bagize iri tsinda, Umuhire Clementine Uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka (C) yagize ati, "Igitekero cy’iyi ndirimbo ’Wasiwe’ cyaturutse ku bibera muri iyi isi umuntu agenda abona, duhita tubishyira mu ndirimbo."

Itsinda C&J ryashyize hanze amashyusho y’indirimbo ’Wasiwe’

Aba bakobwa bavuga ko nubwo bamaze igihe kinini mu muziki Nyarwanda, baracyafite imbogamizi zo kuba bazwi mu karere kamwe kandi ubutumwa batanga mu ndirimbo bugenewe abanyarwanda bose.

Umuhire Clementine na Mushimiyimana Janviere bakoresha amazina ya C&J mu buhanzi, batangiye umuziki mu 2007, bafite indirimbo zisaga 20, bamaze gusohora Alubumu ebyiri (Umuhuza na Bwanyuma).

Kanda hano urebe indirimbo ’Wasiwe’ ya C&J: https://www.youtube.com/watch?v=AIIVdfRjdtY

Itsinda C&J rikorera umuziki mu karere ka Musanze

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza