Makuruki.rw

Amakuru y’ako kanya

Home > Imikino > Rwanda: Imikino imwe n’imwe irasubukurwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena (...)

Rwanda: Imikino imwe n’imwe irasubukurwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020

Friday 5 June 2020, by Bikorimana Alexis

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ko imikino nko Kwiruka (Jogging), Imikino ngororamubiri (Athletics), Kunyonga igare (Cycling), Imyitozo yo kugenda n’amaguru (Hiking), Golf, Tennis, Umukino wo gutwara imodoka na Fencing bizasubukurwa tariki 08 Kamena 2020.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo Kuwa 02 Kamena 2020, harimo ingingo yemerera abakora siporo zikorwa hatabayeho gukoranaho kongera gusubukura imikino.

Iyo ngingo yagiraga iti, " Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe."

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa rigena amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe hakinwa iyi mikino.

Isubukurwa ry’ibi bikorwa bya siporo

1. Minisiteri ya Siporo iramenyesha abantu bose ko isubukura ry’ibikorwa bya siporo zavuzwe bitangirana na tariki ya 8 Kamena 2020;

2. Aya mabwiriza azavugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

3. Amashyirahamwe ashinzwe siporo n’imikino yavuzwe, afatanyije na Minisiteri ya Siporo azatangaza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yihariye kuri buri mukino amenyeshwe abakinnyi
n’abanyamuryango bayo.

4. Minisiteri iratangaza kandi ko ibikorwa bya siporo byavuzwe, byemewe gukorerwa kuri Stade Amahoro m’umuzenguruko wayo, abantu batinjiye muri stade imbere ahabera imikino, kandi bubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda Covid 19.

mabwiriza yo kubungabunga ubuzima

1. Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa

2. Kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abakorera siporo n’imyitozo hanze

3. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye
Ngombwa

4. Kwitwararika ku isuku y’ahakorerwa siporo n’imikino hakoreshejwe imiti yemewe yica virusi, gusukura ibikoresho byifashishwa no kwita by’umwihariko ahakorwa kenshi nko ku nzugi.

5. Mu gihe hakoreshwa inyubako za siporo zo hanze, buri wese agomba kugira ibikoresho bya siporo bye bwite akabigirira isuku, kandi hakirindwa ko bishyirwa hamwe byegeranye n’iby’abandi.

6. Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
Keywords : Makuruki.rw
Keywords : kwamamaza

To create paragraphs, just leave blank lines.