New article No21746

IMIBEREHO MYIZA

Huye: Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku kwemerera abangavu kuboneza urubyaro

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Huye: Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku kwemerera abangavu kuboneza urubyaro

Abaturage bo mu karere ka Huye ntibavuga rumwe kuri gahunda yo kwemerera abangavu kuboneza urubyaro, aho hari abasanga kwaba ari ugutiza umurindi ubusambanyi, abandi bakavuga ko byafasha igihugu guhangana n’ikibazo cy’abatwara inda z’imburagihe ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cyo hejuru.

Niyomwungeri Pascal utuye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Mutunda mu Mudugudu wa Ruryango avuga ko bibabaza ababyeyi kukona abana babo babyarira mu rugo, bityo ko byaba byiza hagiyeho uburyo bwo kubabonereza urubyaro.

Ati “Aho kugira ngo umwana w’umukobwa abyarire iwabo abana benshi babeho nabi cyangwa barushye ababyeyi be, byaba byiza habayeho uburyo bwo kuboneza urubyaro mbere yo kugwa muri ibyo bishuko, kuko si we bigiraho ingaruka gusa, aho usanga umuryango we ubihungabaniramo ndetse n’igihugu muri rusange kuko kibatakazaho imbaraga kibashakira icyatuma bagira imibereho myiza.”

Kantarama Jeannette utuye mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gitovu mu Mudugudu wa Muti, yunga mu rya Pascal ko kuboneza urubyaro ku rubyiruko bizaba ari igisubizo ku muryango Nyarwanda no ku gihugu muri rusange.

Ati “Biragoye ko abangavu babyumva, ariko birakwiye. Umwana w’umukobwa ntakwiriye kubyarira iwabo abana babiri, cyangwa batatu kandi hari uburyo bwo kumurinda gusama mu gihe atarashaka umugabo.”

Akomeza avuga ko ibi bidindiza iterambere ry’abaturage ndetse n’iry’igihugu muri rusange kuko ababyeyi b’uwo mukobwa bakoresha imbaraga nyinshi mu gushakira imibereho myiza y’umwana wabo ndetse n’iy’umwuzukuru.

Ibi bisaba leta kandi kugoboka imiryango imwe n’imwe igerwaho n’ingaruka zo kubyara abana nta mikoro yo kubarera bityo bigakoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere no kugera ku ntego yihaye uko bikwiye.

Mukantwari Marceline wo mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Mutunda mu Mudugudu wa Ruryango asanga byaba ari amahano kuboneza urubyaro ku mwana w’umukobwa, kuko byaba ari ukumushishikariza gukora uburaya.

Mukantwari Marceline avuga atakwemerera umwana we kuboneza urubyaro

Yagize ati “Acitswe akabyara ubwa mbere ni bwo namugira inama yo kuboneza kuko ntiwaboneza urubyaro utagira. Umwemereye kuboneza akiri umwangavu waba umushyigikiye mu busambanyi.”

Abenshi mu bangavu bo mu Karere ka Huye baganiriye na Makuruki.rw, bavuga ko baba bagize umugisha mu gihe bakwemererwa kuboneza urubyaro batarashaka abagabo, kuko hari igihe bacikwa bagakora imibonano mpuzabitsina bagahita basama kandi batabyifuzaga.

Uwamariya Adelphina w’imyaka 17 y’amavuko we avuga ko kwemerera urubyiruko kuboneza urubyaro byabafasha kutabyara bakiri bato, ariko agasanga harimo ingaruka zo kuba bashobora kwitwaza ko badashobora gusama bakishora mu busambanyi bakaba bakuramo indwara nyinshi.

Ati “Kuboneza urubyaro ku bana nkanjye ni byiza, ariko bigomba gukoranwa ubushishozi kuko bishobora gukurura ubusambanyi ku bangavu bikabakururira indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’agakoko gatera SIDA.”

Akomeza agira inama urubyiruko bagenzi be ko bakwifata cyangwa mu gihe bibananiye bagakoresha agakingirizo, bakirinda ingeso mbi zibashora mu busambanyi kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda gutwara inda ukiri umwana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho y’abaturage, Kankesha Annonciata avuga ko igikwiye ari uko urubyiruko rwirinda kwishora mu busambanyi, uwananirwa kwifata agakoresha agakingirizo, bityo ibyo byombi byaba bidashobotse akabona kuyoboka gahunda yo kuboneza urubaro.

Ati “Hari inshingano duhunga nk’ababyeyi. Ababyeyi tukananirwa kuganiriza umwana ku myororokere, ku miterere y’umubiri, ugasanga wasaba ubuyobozi bukakorohereza ukabonereza urubyaro umwana wawe muto w’imyaka 12 mu by’ukuri utanamubajije ibitekerezo bye. Ntabwo waringaniriza umuntu urubyaro ataranabyara, atarageza cya gihe cyo kubyara. Ikiza ni uko wabiganirizaho umwana akiri muto. Turahunga inshingano nk’ababyeyi.”

Akomeza asaba ababyeyi kudashyira imbere kuboneza urubyaro kw’abana kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka zirimo kutabona urubyaro mu gihe kiri imbere, bakabitwaraho umwikomo ko babahemukiye.

Mukagatera Laurence, Umuforomokazi ushinzwe serivisi zo kuboneza urubyaro mu ku bitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare Hospital) amara impungenge urubyiruko rugira ubwoba bwo kugana amavuriro ngo babafashe kuboneza urubyaro kubera gutinya ingaruka mbi byabagiraho.

Mukagatera Laurence ukuriye serivisi zo kuboneza urubyaro mu bitaro bya Kabutare

Mukagatera agira ati “Urubyiruko iyo ruje turabanza tukarwigisha mbere ya byose, tukabaganiriza ku buryo bwo gukoresha agakingirizo. Iyo bavuze ko agakingirizo batagashaka tubasaba ko bakoresha ibinini by’igihe gito, gusa iyo hari abagaragaje ko byabateranya n’ababyeyi tubashyiriramo agapira.”

Kuva umwaka wa 2020 utangiye, mu Karere ka Huye habarurwa abangavu 139 babyariye iwabo, abavuze ababateye inda bakaba ari 57 gusa ari na bo bahawe ubutabera kugeza ubu.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2017 abakobwa batarengeje imyaka 19 bagera ku 17,500 batewe inda. Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko imibare y’abaterwa inda batarengeje iyo myaka yiyongera kuko 2014/2015 bari 7% bavuye kuri 6% mu 2010 na 4% mu 2005.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 bwagaragaje ko Abanyarwanda ari miliyoni 10.5 ariko ko mu myaka 20 iri imbere (2032) hazaba hamaze kwiyongerayo abasaga ½ (50%.) Ibi bivuze ko u Rwanda ruzaba rufite abaturage barenga miliyoni 15.

Mu bushakashatsi bwa (2016/17) bw’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage (UNFPA) bugaragaza ko hafi 78% by’abaturage batuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 35. Muri bo abasore n’inkumi bari hagati y’imyaka 15-24 bagize 20.4 by’abanyarwanda muri rusange nkuko ibarura rusange ryo 2012 ryabigaragaje.

Ubu bushakashatsi bwa UNFPA bugaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 15 na 19 bakoresha uburyo bwo kwa muganga mu kwirinda inda zitateganyijwe ari 32.8, abangavu bakoresha agakingirizo ni 17% mu gihe ingimbi ari 27%.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza