New article No21746

Imyidagaduro

Byinshi ku buzima bwa Kidum wikubise hasi ari mu gitaramo

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Byinshi ku buzima bwa Kidum wikubise hasi ari mu gitaramo

Ejo ku cyumweru nijoro, abarimo bakurikira igitaramo cye kuri internet (virtual concert) bamwe baracyibaza uko umuhanzi Kidum amerewe nyuma y’uko yituye hasi igitaramo kigahita gihagarara.

Jean-Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidum uba i Nairobi muri Kenya, ubu ari kuvurwa n’umuganga w’igororangingo (physiotherapist) nyuma yo kwitura hasi ari muri icyo gitaramo.

Avugana n’itangazamakuru yagize ati, "Nafashwe na ’crampes’ kw’ijosi hafi y’igikanu, yamfashe inshuro eshatu ndiho ndaririmba, ubwa gatatu yahise inkubita hasi kuko yaje ifite ingufu nyinshi".

Ejo ku cyumweru Kidum yarimo akora igitaramo gica kuri internet kiri kuba afatanyije n’intsinda The Boda Boda Band.

Ati, "Show yahise ihagarara kuko ntakuntu bari gukomeza. Nta kundi, izaba ikindi gihe nta kibazo".

Kidum avuga ko ubu ari koroherwa kandi ashobora kuva kwa muganga igihe icyo ari cyo cyose.

Kidum, uheruka gusohora iyitwa "Hayafai", ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini kandi bakunzwe mu Burundi ari nacyo gihugu cye cy’amavuko, mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Kenya abamo.

Kidum ari koroherwa

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza