New article No21746

Imyidagaduro

MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo everything asaba Abanyarwanda gukunda iby’iwabo

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo everything asaba Abanyarwanda gukunda iby’iwabo

MAC Classic wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka We made it, Slay queen, ..yasohoye indirimbo ’Everthing’ avuga ko ije guhindura byinshi mu iterambere ry’umuziki we.

MAC Classic avuga ko indirimbo yavuye ku gitekerezo cy’urukundo, aho iyo ufite uwo ukunda wumva asobanuye buri kimwe mu buzima bwawe kandi akabuha intego.
Ubwo buryohe buterwa n’umuntu waje mu buzima bwawe usanga bugira byinshi buhindura ndetse no mu gutanga umusaruro mu mirimo ya buri munsi.

Amafoto y’umukobwa ugaragara mu ndirimbo Everything ya MAC Classic

Mu kiganiro MAC Classic yahaye Makuruki.rw, yavuze ko yizeye ko umuntu wese wagize umugisha wo kubona umukunzi agomba kumurutisha byose.

Yagize ati, "Nanjye nakuye inganzo y’iyi ndirimbo Everything ku rukundo kugira ngo abagize umugisha wo kubona urukundo rubabere inzira y’ibyishimo kandi iganisha ku kubaka umuryango muri sosiyete zitandukanye buri wese mu rurimi yumvisemo ubutumwa buri mu ndirimbo"

MAC Classic yifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda

MAC Classic afite intego yo gukora ibishoboka kugira ngo umuziki Nyarwanda wumvikane kandi ubutumwa dutanga bubashe kugera kuri buri wese mu karere no hanze yako atabangamiwe nuko atumva icyo indirimbo ivuga.

Akomeza asaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda ko barushaho gukunda iby’iwabo kurusha iby’ahandi buri wese akabishyira mu myumvire ye.

MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo everything asaba Abanyarwanda gukunda iby’iwabo

Abajijwe icyakorwa ngo umuziki Nyarwanda utere imbere, yavuze ko buri wese agomba kubigira ibye.

Ati, "Kuva ku mu DJ, umunyamakuru, umuturage,... mu rwego rwose arimo kuko abo nibo bagomba kumenya agaciro ko kuzamura ibendera ry’u Rwanda, bisobanuye
Kandi ko umunyarwanda nyawe ari uwirata iby’iwabo akagira indangagaciro yo gukunda ibyabo."

Umukobwa ugaragara mu ndirimbo Everything ya MAC Classic

Iyi ndirimbo ’’Everything’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Knoxbeat muri Monster Record, mu gihe amashusho (video) yakozwe na Samy&Sinta muri Bless World Music

Kanda hano urebe indirimbo Everything ya MAC Classic: https://www.youtube.com/watch?v=kX0-jSRX9yc&feature=youtu.be

Amafoto y’umukobwa ugaragara mu ndirimbo Everything ya MAC Classic
Ni indirimbo igaragaramo umukobwa umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza