New article No21746

IMIKINO

APR FC yasobanuye ibyo gutandukana n’abakinnyi barimo Djuma, Nkomezi, Itangishaka na Sugira

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
APR FC yasobanuye ibyo gutandukana n’abakinnyi barimo Djuma, Nkomezi, Itangishaka na Sugira

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex bwo kuba bakwishakira andi makipe ariko akabanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC nk’uko umunyabanga mukuru w’iyi kipe yabitangaje.

Tuganira n’umunyabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yatwemereye ko Sugira Ernest na Nkomezi Alex babahaye uburenganzi bwo kwishakira andi makipe.

Sugira Ernest yemerewe kwishakira indi kipe

Yagize ati, ”Nibyo koko Sugira na Nkomeze twbahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi bagifitanye amasezerano na APR FC.”

Umunyamabanga mukuru kandi yanaboneyeho kunyomoza amakuru yavugwaga ko Itangishaka Blaise na Nizeyimana Djuma baba nabo umwaka utaha w’imikino bazaba batakibarizwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kipe.

APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gutandukana na Djuma

Ati, ”Ayo makuru siyo pe kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise nawe nibwo agikira imvune rero ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”

Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre kandi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko abakinnyi bakora imyitozo baba bahawe n’umutoza buri wese ku giti cye kandi anemeza ko biteguye kuzitwara neza umwaka utaha w’imikino.

Itangishaka Blaise azaguma mu ikipe ya APR FC
Nkomezi Alexis yahawe uburenganzira bwo kwishakira indi kipe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza