New article No21746

Imyidagaduro

MU MAFOTO: Miss Aurore yafashije imiryango itishoboye mu Bugesera

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
MU MAFOTO: Miss Aurore yafashije imiryango itishoboye mu Bugesera

Miss Aurore Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yahaye inkunga imiryango itishoboye yo mu karere ka Bugesera igizwe n’ibikkoresho by’isuku, udupfukamunwa, ibiribwa ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Umuryango "Spero Initiative" Miss Aurore abarizwamo watanze ubufasha ku miryango itishoboye y’abana bakina umukino wa Table Tennis.

Mu byo kurya byatanzwe harimo umuceri, kawunga, amavuta yo kurya, isukari, ndetse n’ibikoresho by’isuku nk’isabune hakiyongeraho udupfukamunwa two kwambara mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu bikoresho byatanzwe harimo n’udupfukamunwa

Miss Aurore yashimye abantu bose bagize uruhare mu ikusanywa ry’iyi nkunga nyuma y’ubukangurambaga yatangije muri Gicurasi uyu mwaka.

Yagize ati "Mu izina rya Spero Inititiative Foundation, Ndashimira abantu bose batanze inkunga yabo banyuze kuri GoFundMe. Inkunga yakusanyijwe yakoreshejwe mu kwishyurira ’Mituelle de Sante’, gushakira ibiribwa imiryango itandukanye no kugura udupfukamunwa abana n’imiryango yabo."

Umuryango "Spero Initiative" watangijwe na Miss Aurore Kayibanda afatanyije na Yves mu 2019, ufite intego yo gufasha no kwita kku bana bakina umukino wa Table Tennis bari hagati y’imyaka 6 na 13.

Miss Aurore yafashije imiryango itishoboye mu Bugesera
Imiryango itishoboye yagobotswe n’umuryango Spero Initiative ubarizwamo Miss urore

Umuryango Spero Initiative ugamije gufasha abana bakina umukino wa Table Tennis

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza