New article No21746

Imyidagaduro

Ngire nte ? Indirimbo nshya ya Amalon yamaze kugera hanze.

Yanditswe

kuwa

Ngire nte ? Indirimbo nshya ya Amalon yamaze kugera hanze.

Amalon umwe mu bahanzi bari bamaze iminsi badasohora ibihangano, ubu yashyize hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya Ngire nte

"Ngire nte " ni indirimbo itanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose bafite ibibazo bibugarije bya buri buri munsi aho uyu muhanzi atanga ubutumwa bw’ihumure.

Iyi ndirimbo kandi iragaragaramo umukobwa amashusho y’umukobwa wugarijwe n’ibibazo aho yandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni ati " ndatwite" maze umusore agakomeza kumwihorera.

Indirimbo "Ngirente" y’umuhanzi Amalon ije ikurikira "Single" yakoranye na Weasel uzwi cyane muri Uganda.

Umuhanzi Amalon kandi ni umwe mu bahanzi basinyanye amasezerano na "1K Entertainment" inzu itunganya umuziki ihagarariwe na DJ Pius.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo : https://www.youtube.com/watch?v=jmqTJUqerX4

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza