New article No21746

IBINDI

Ingendo Nyobokamana zikorerwa i Kibeho (Kwa Bikira Mariya) kuri Asomusiyo zakuweho

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Ingendo Nyobokamana zikorerwa i Kibeho (Kwa Bikira Mariya) kuri Asomusiyo zakuweho

Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwatangaje ko uyu mwaka nta bantu bazakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho ku munsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya bizabera byari bisanzwe.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Celestin, riravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kugira ngo hirindwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi.

Ubutumwa burikubiyemo bugira buti, “Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro buramenyesha Abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera Ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku Munsi Mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa ku itariki ya 15 Kanama 2020; ko nta Ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iyi taliki nk’uko byari bisanzwe kugira ngo twirinde icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyibasiye Isi yose.”

Iryo tangazo rivuga ko abatazashobora kujya aho basanzwe basengera, bazakurikirana uko uwo munsi mukuru uzizihizwa hifashishijwe itangazamakuru.

Ubusanzwe umunsi mukuru wa Assomption wizihizwaga hakorwa ingendo Nyobokamana i Kibeho aho Bikira Mariya yabonekeye. Abantu baturutse imihanda yose wasangaga bitabiriye uyu munsi kuko uhabwa agaciro gakomeye muri Kiliziya Gatolika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza