New article No21746

IBINDI

Musukure udupfukamunwa mukoresheje peteroli : Perezida Rodrigo wa Philippines

Yanditswe

kuwa

Musukure udupfukamunwa mukoresheje peteroli : Perezida Rodrigo wa Philippines

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje gusaba abaturage be ko bakwifashisha peteroli mu gikorwa cyo gusukura udupfukamunwa, imvugo ye ubu itarimo kuvugwaho rumwe.

Isi yose ubwo ikomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hari ibihugu byinshi bitangaza ingamba zigaragara nk’izidasanzwe kandi zigatangazwa mu ruhame.

Mu cyumweru gishize nibwo perezida wa Philippine yasabye abaturage be ko bashobora gusukura udupfukamunwa twabo bakoresheje peteroli ariko bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu bakosora iyo mvugo ko Perezida yararimo gutera urwenya. Ubu abafashe iyo mvugo nk’urwenya bongeye gutungurwa nuko yabisubiyemo. Mu mvugo ye ati"Ibyo navuze byari ukuri. Niba alcool itari kuboneka, cyane ku bakene, mujye kuri sitasiyo za peteroli, hanyuma muyikoreshe mu kwica udukoko. Ntabwo ndi gutera urwenya. Ntabwo ndi gutera urwenya, mwebwe, mugerageza kwinjira mu bwonko bwanjye."

Ibi abivuze mu gihe igihugu cye cya Philippine gifite abarwayi bamaze kwandura Covid-19 bangana na 98,232 ndetse iyi ndwara ikaba imaze guhitana abasaga 2,039.

Nta bushakashatsi bwihariye yatangaje bwakozwe bwerekana ko peteroli hari icyo yafashe mu gusukura udupfukamunwa ahubwo ikizwi nuko guhumeka peteroli igihe kirekire byatera indwara z’ubuhumekero .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza