Marius Bison yasohoye indirimbo y’Urukundo yise “Ibanga” Igaragaramo Bijou uzwi cyane muri Bamenya.

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Indirimbo IBANGA ya Marius Bison yashyizwe ku mugaragaro uyu munsi. Ni indirimbo ye ya mbere ivuga ku rukundo ariko ntibe iya mbere mu nzira ye y’ubuhanzi kuko afite n’izindi ndirimbo nyinshi za Gospel harimo n’iyo aheruka gukorana na Uncle Austin yitwa “NKWAMAMAZE”.

Marius Bison tumubajije impamvu yahisemo gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel yatubwiye ko inganzo ye idafite umupaka ko ahubwo azajya ahimba akurikije uko we yiyumva kandi bijyanye n’ibyo Sosiyete ikeneye kandi bitamubuza kuba umukristu nyawe.


Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukobwa umenyerewe cyane muri Cinema, Bijou

Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo n’uko gukunda atari amagambo ahubwo ari ibikorwa bityo bigatuma uwo ubwiye iryo jambo ry’urukundo na we atajijinganya kukubwira yego bitewe n’ibikorwa umukorera.


Marius Bison yari asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana

Mu gace twakwita inyikirizo agira, ati, “Ngufitiye ibanga, ndagusaba umutuzo ndetse n’akanya gato ko kunyumva”.

Indirimbo ibanga iri mu njyana igezweho ya Afrofusion. Afrofusion ni urusobe rw’umuziki wa Kinyafrika (umuco/Culture; ururirimbo/Melody ndetse n’injyana bivanze n’imibyinire igezweho yo mu bihugu by’iburengerazuba (Western forms of dancing).

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Future Studio na Producer David mu gihe amashusho(Video) yayo atunganywa na Papa Emile.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo ’Ibanga’: https://www.youtube.com/watch?v=S1uhG4lBstA&feature=youtu.be


Umuhanzi Marius Bison ari kumwe na Bijou

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126