Gasogi United yasinyishije rutahizamu yise Intare y’Akanwa Rwabwiga

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Ikipe ya Gasogi United ikomeje gutanga ubutumwa igura abakinnyi bakomeye aho kuri iyi nshuro yazanye rutahizamu Iddy Museremu yari imaze iminsi iteguza Abanyarwanda.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umurundi, Iddy Museremu.

Iddy ni umwe mu bakinnyi baje mu Rwanda baravuzwe cyane kuko umuyobozi wa Gasogi United aherutse gutangariza Abanyarwanda ko bagomba kwitegura kwakira Intare y’Akanwa Rwabwiga.

Mu gukomeza kwiyubaka kwa Gasogi United kandi biravugwa ko Amran Nshimiyimana na Kayumba Soter bakinira Rayon Sports bari ku muryango winjira muri iyi kipe.

Iddy Musemere niwe wasoje Shampiyona y’u Burundi ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi

Gasogi kandi yamaze gusinyisha Iradukunda Bertrand wakiniraga Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, ndetse na Mazimpaka André bahruka gusinyisha avuye muri Rayon Sports

Gasogi United yasinyishije rutahizamu, Iddy Musemere

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126