BARATABAZA-Amafaranga yavuye mu mitungo yabo yose yashize Blessing wavukanye ubumuga adakize

Yanditswe na Mudage Charles , kuwa 10 ukwakira 2019

Umuryango w’abana bane utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Bumbogo, akagari ka Kinyaga mu mudugudu wa Zindiro urasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wabo w’amezi atatu wavukanye ubumuga bw’umutwe ndetse n’ikibazo cy’urutirigongo.

Mukashumbusho Jeannette wabyaye uyu mwana avuga ko inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo abyare Salmon Blessing imubabaza iyo abonye uko ari kumurembana kandi ntacyo afite yabikoraho.

Mukashumbusho avuga ko akimara gusama yumvaga mu nda bitameze neza, gusa ku Kigo Nderabuzima cy’I Remera bamusuzuma bakamubwira ko nta kibazo afite.

Yagize ati, “Nagiye kwa muganga inshuro ebyiri bambwira ko nta kibazo mfite, ku nshuro ya gatatu nibwo bambwiye ko umwana yicaye mu nda kandi ko afite umutwe munini, bambwira ko ngomba kujya kubyarira ku bitaro Kibagabaga”

Avuga ko akibyara yahise atangira icyo yise Inzira y’umusaraba kuko nyuma yo kumubaga agasanga yabyaye umwana ufite ikibazo cy’umutwe ndetse n’ikibyimba ku rutirigongo yahise yibaza ibimubayeho biramuyobora. Ati, “Muganga yarambajije ngo ubonye umwana ubyaye? Ndamusubiza ngo namubonye.”

Ese umwana yaravujwe?

Mukashumbusho avuga ko atorohewe no kubona ubuvuzi bw’uyu mwana kuko yahawe Taransiferi yo kujya kuvuriza umwana mu karere ka Gakenke kari mu Majyaruguru. Ibintu yabanje kwanga ariko abaganga bamusaba kutitesha amahirwe ya muganga w’umuzungu yagombaga gusangayo.

Yagize ati, “Muganga akimara kunyandikira Taransiferi namubwiye ko nta bushobozi mfite bwo kujya kuvuriza umwana I Ruli mu karere ka Gakenke, ansaba kutitesha amahirwe y’umuzungu nagombaga gusangayo ngira ngo azamvurira umwana ku buntu.”

Kugeza ubu uyu muryango wagurishije ibintu byose wari utunze harimo n’ikibanza kugira ngo wishyure ibitaro ariko hakaba hari ihurizo ry’ahazava amafaranga yo gukomeza kuvuza uyu mwana kuko bahawe taransiferi yo kujya kumuvuriza CHUK mu mpera z’uku kwezi ariko ntibazi uko itariki nigera bizagenda kuko nta na tike izabagezayo bafite.

Barasaba ko bahabwa ubufasha bwo kuvuza uyu mwana kuko bo ubushobozi bwabo bwararangiye, nta kindi bafite barenzaho usibye kugobokwa n’abagiraneza. Kugeza ubu uyu muryango urya kubw’ineza y’abaturanyi.

KANDA HANO UREBE AGAHINDA KA MUKASHUMBUSHO Jeannette: https://www.youtube.com/watch?v=OY8K6RLE6Og&feature=youtu.be

Ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Zindiro
Ibaruwa yandikiwe n’Akagari ngo ajye mu nzego zo hejuru gusaba ubufasha

Aya mabaruwa yose yagejejwe ku murenge ariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza arayabika, uwagira umutima utabara yafasha kuko imbaraga z’ababyeyi be zararangiye.

Mubatabare!

Amakuru mashya

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126

South Korea’s Moon Jae-in sworn in vowing address

2 hours ago 126