Makuruki.rw

Amakuru y’ako kanya

Home > POLITIKE Y’U RWANDA > Imashini winjiramo ikagusuzuma umuriro, imyambarire y’agapfukamunwa no (...)

Imashini winjiramo ikagusuzuma umuriro, imyambarire y’agapfukamunwa no gukaraba intoki yatangiye gukoreshwa mu Rwanda

Tuesday 18 August 2020, by Bikorimana Alexis

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group cyatangije imashini z’ikoranabuhanga zizajya zisuzuma umuriro, kureba ko wambaye neza agapfukamunwa ndetse no gukarabiramo intoki mbere yo kwinjira ahahurira abantu benshi.

Izi mashini zahawe izina ’Irembo ry’Isuku’ zaje mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 nkuko RBA yabitangaje.

Ifite aho bakarabira intoki, ipima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa. Utabyujuje ntizajya imwerera kwinjira.

Imashini winjiramo ikagusuzuma umuriro, ikareba ko wambaye neza agapfukamunwa ndetse ugasohokamo umaze gukaraba intoki

Izi mashini zizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi, hanyuma uyinjiyemo akahasanga aho akarabira intoki, ikamusuzuma umuriro kandi ikareba niba yambaye agapfukamunwa neza, yaba yabirenzeho ntimwemerere gutambuka.

Si ubwa mbere ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ritangiye gukoreshwa kuko no ku kibuga cy’indege i Kanombe haro robo yifashishwa mu gupima umuriro.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinwe Ubuzima (RBC) buvuga ko robo ziri mu Rwanda zipima umuriro, zigakurikirana uko abarwayi bamerewe ndetse zikanabika amakuru yose y’ubuvuzi bakorerwa.

Izi mashini zitangiye gukoreshwa mu gihe u Rwanda rufite abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 bagera ku 2540, umunani muri bo barapfuye, mu gihe 1661 bavuwe bagakira. Ibi bivuze ko abakirwaye bakitabwaho ari 871.

Imashine ’Irembo ry’Isuku’ zikorerwa mu Rwanda zatangiye gukoreshwa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
Keywords : Makuruki.rw
Keywords : kwamamaza

To create paragraphs, just leave blank lines.